Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2023, Umugabo w’imyaka 27 y’amavuko yafatanywe umufuka urimo urumogi rupima ibiro 20 arutwaye kuri moto. Yafatiwe mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama, Akagari ka Karambi mu Mudugudu wa Mishenyi. Undi mugabo we afite imyaka 36 y’amavuko yafatanywe udupfunyika tw’urumogi 111 aho yarimo gushakira abakiriya. Uyu we yafatiwe mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Nyamagana mu Mudugudu wa Ruhango.
Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko nyuma yo kwinjiza ruriya rumogi mu Rwanda banyuze munzira zitemwe mu Karere ka Nyagatare, bagerageza kurukwirakwiza bakoresheje moto ebyiri. Yagize ati” aya makuru yageze kuri Polisi ko hari abantu binjije rwihishwa urumogi mu Gihugu banyuze mu Karere ka Nyagatare, bamaze kwinjira, bifashishije moto ebyiri batangira kurukwirakwiza berekeza mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.”
Yakomeje agira ati “ bageze mu Kagari ka Karambi nibwo moto y’uwari imbere yafashwe ariko uwari uyitwaye ayivaho ariruka, asiga mugenzi we wari uhetse umufuka wari urimo urwo rumogi.” Uwo wafashwe ndetse na moto zose zashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwatorotse. Kuri uwo munsi kandi mu Karere ka Ruhango ahagana saa moya za mu gitondo hafatiwe undi mugabo wari urimo gucuruza urumogi.
Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko yafatiwe mu ishyamba riherereye munsi y’isoko rya Ruhango, aho basanze asigaranye udupfunyika 111 ubwo yafatwaga, nk’ uko byemejwe na SP Emmanuel Habiyaremye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo.
SP Twizeyimana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimye abaturage bakomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge batanga amakuru atuma ababyishoramo bafatwa, ndetse akangurira abanywa n’abacuruza kubireka kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo. Hano mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, uwo Urukiko ruhamije icyaha gifitanye isano n’ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo cya burundu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku biyobyabwenge bihambaye.