Mu rugo rw’umuturage witwa Komezusenge Jacques w’imyaka 52 y’amavuko hafatiwe abaturage 103 baturutse mu turere dutandukanye, polisi yemeza ko basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa 27 Kanama 2023, aho Komezusenge yari yarubatse ihema imbere mu gipangu cy’urugo rwe.
Amakuru yaje gutangwa n’abaturage bimenyekana ko abahasengeraga basengaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza, avuga ko aba basengaga batigeze babimenyesha ubuyobozi, kandi igihe cyose ugiye gukora ikoraniro ugomba kubimenyesha ubuyobozi ukabisaba ukemererwa ukabona kubikora.
Yakomeje avuga ko bahawe amakuru n’abaturage kuri ubu abafashwe bakaba bari ku biro by’Akagali ka Rwambogo baganirizwa ndetse banigishwa. Ntihigeze hamenyekana idini ry’abo basengaga icyakora ngo bavuga ko ari Abera b’Imana.
Abo baturage bagizwe n’abagabo n’abagore, baturutse mu turere 13 tw’igihugu turimo 3 two mu ntara y’Amajyaruguru turimo Musanze, Gakenke na Rulindo. SP Mwisezeza yatanze ubutumwa avuga ko ‘gusenga bitabujijwe, ariko igihe cyose ushaka gukora ikoranira ugomba kubisaba ubuyobozi bw’aho ugiye kubikorera, bwakwemerera ugakora amateraniro yawe mu buryo busesuye, butuje byaba na ngombwa inzego zishinzwe umutekano zikanagucungira umutekano kugira ngo utagira ikibazo.’