Umugabo witwa Oscar Mbonihankuye w’imyaka 60 y’amavuko, yajugunywe mu mugezi wa Mubarazi nyuma y’uko atawe muri yombi, agakorerwa iyica ruboza n’Imbonerakure zo mu gihugu cy’u Burundi.
Amakuru atangazwa na SOS Media Burundi avuga ko ibi byose byabereye ku musozi wa Musama muri komini ya Mbuye mu Ntara ya Muramvya ndetse ngo ubuyobozi bwatangaje ko abantu 6 bakekwaho kuba Imbonerakure zo muri ako gace batawe muri yombi mu gihe umuryangowa nyakwigendera uri gusaba umurambo w’uwishwe.
Hari abatangabuhamya bemeza ko babonye Imbonerakure zikubita Oscar nyuma zikamujugunya mu ruzi. Umwe mu bagize umuryango we wabonye ibyo bamukoreye yagize ati “Bamuboshye amaboko n’amaguru, maze baramukubita kugeza apfuye hanyuma bajugunya mu ruzi rwa Mubarazi.”
Undi muvandimwe w’uwahohotewe, wabonye ibyakorewe Oscar ku wa 18 Gashyantare 2024, avuga ko aba basore bo mu ishyaka rya perezida Evariste Ndayishimiye bamusabye amafaranga 100,000 y’Amarundi kubera ko atitabiriye umuganda.
Ubuyobozi bw’ibanzwe muri aka gace bwemeje aya makuru, aho Umujyanama wo muri iyo Komini yagize ati “Abakekwaho kuba barakoze ubu bugizi bwa nabi ni Imbonerakure esheshatu, kandi zose turazizi. Bafashwe nyuma bajyanwa muri kasho ka polisi i Mbuye, mbere yo kwimurirwa muri Gereza Nkuru ya Muramvya.”
Umuyobozi wa komini ya Mbuye ibi byabereyemo, Evelyne Ndarisasirire, avuga ko ababajwe no kuba umurambo utaraboneka n’ubwo hakusanyijwe abapolisi n’abaturage bo kuwushakisha, mu gihe abavandimwe ba Oscar bakomeje gusaba umurambo we ngo ushyingurwe.