Hafashwe umwanzuro ukomeye na leta nyuma yo kugaragara k’umugore warimo konsa imbwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’abakozi muri Kenya yariye karungu isaba Guverinona guhagarika mu maguru mashya ibigo bishinzwe kohereza abakozi muri Arabie Saoudite. Bibaye nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga arimo umugore uri konsa imbwa, avuga mu rurimi rw’Igiswahili atabaza, yumvikanisha ko ari umwe mu bakora akazi ko mu rugo muri Arabie Saoudite.

Umuyobozi w’Umuryango Kenya’s Central Organisation of Trade Unions (Cotu), Francis Atwoli yabwiye BBC ko uwo mugore wumvikana mu mashusho ari umunya-Kenya wajyanywe muri Arabie Saoudite gukora akazi ko mu rugo. Francis Atwoli yavuze ko uwo mugore wasize umwana we w’uruhinja rw’amezi abiri muri Kenya, yonkeje imbwa abisabwe n’abakoresha be.

Iyi miryango iharanira uburenganzira bw’abakozi, yasabye Leta ya Kenya guhagarika iryo yoherezwa ry’abanya-Kenya, mu cyo bise uburetwa mu bihugu by’Abarabu. Kubera ubushomeri, benshi mu rubyiruko rwo muri Kenya bamaze igihe bajya gushaka imibereho mu bihugu by’Abarabu, cyane cyane mu mirimo yo mu rugo. Si ubwa mbere bivuzwe ko benshi mu boherezwa muri ibi bihugu bafatwa nabi, rimwe na rimwe bagakorerwa ihohoterwa. Source: IGIHE

Inkuru Wasoma:  Uku niko RDF yavuguruye imwe mu myambarire y'amapeti yari isanzwe ikoresha.

Abakunzi ba Ndimbati bari mu byishimo bidasanzwe kubera uburyo yabatunguye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved