Hafi y’Ibiro by’Akagari hasanzwe umurambo w’umugabo umanitse mu giti

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024, mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, hafi y’Ibiro by’Akagari k’Umuganda, hasanzwe umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 umanitse mu giti, biteza urujijo abaturage. https://imirasiretv.com/umuyobozi-wa-transit-center-yahamijwe-icyaha-cyo-gufunga-abantu-babiri-mu-buryo-bunyuranyije-namategeko/

Icyakora n’ubwo iyi nkuru yabaye kimomo, imyirondoro y’uyu mugabo ntiyahise imenyekana. Gusa abaturage bagaragaje ko batewe impungenge n’ubuzima bwabo nyuma y’uko muri aka Kagari habonetse imirambo ibiri mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa.

Abaturage bakomeza bavuga ko batizeye umutekano wabo, kuko mu minsi mike ishize basanze umurambo w’umusore mu nzu yabagamo nyuma y’uko hari hashize ibiri baramubuze. Bavuga ko uwo murambo wari wakaswe umutwe, bityo bagakeka ko yaba yarishwe aho kuba yariyahuye.

Icyo abenshi bahurizaho, ni uko aba bantu bombi bishwe n’abagizi ba nabi nk’uko ibimenyetso biri ku mibiri y’abo bibigaragaza, aho kuba bariyahuye. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko Inzego zishinzwe umutekano zahise zitangira iperereza, kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu rw’aba bantu, ndetse kugira ngo harebwe uko ubwo bugizi bwa nabi buhavugwa bwakumirwa. https://imirasiretv.com/umuyobozi-wa-transit-center-yahamijwe-icyaha-cyo-gufunga-abantu-babiri-mu-buryo-bunyuranyije-namategeko/

Inkuru Wasoma:  Urukiko rwatangaje umwanzuro rwafatiye ba bantu bakurikiranweho kwica umwana witwa Loic w’imyaka 12

Inkuru Wasoma:  Umukobwa yiyahuye kubwo kujyana umusore muri Amerika nyuma ntamugire umugore

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved