Hafunzwe abandi bantu barimo abayobozi kubera inyandiko mpimbano mu kwinjiza umwana muri Academy ya Bayern Munich

Abantu batatu barimo umukozi ushinzwe Irangamimerere, Umujyanama w’Ubuzima wo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye n’Umubyeyi w’umwana witwa Ishimwe Innocent washakaga kwinjira muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda, batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB.

Aba uko ari batatu bakurikiranweho ibyaha byo guhimba nyandiko mpimbano n’ubufatanyacyaha mu guhimba iyo nyandiko igaragaza imyaka ya Ishimwe Innocent wari waratoranijwe mu kwinjira mu irerero rya ruhago rya Bayern Munich akaza guhagarikwa kubera ko atari yanditse mu irangamimerere. Bose bafunzwe kuwa 23 na 24 Ugushyingo 2023.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko iperereza ryatangiye ubwo hakekwaga ko hari ibindi bikorwa binyuranyije n’amategeko bishobora kuba byarakozwe ubwo hajonjorwaga abana binjira muri iri rerero. Ati “ku ikubitiro hari abafashwe barimo n’umutoza w’aba bana, kandi iperereza riracyakomeje kugeza igihe uwaba yaragize uruhare mu bikorwa bigize ibyaha azabihanirwa.”

Mu bana 43 barimo barindwi bari ku rutonde rw’agateganyo batoranyijwe kwinjira muri iri rerero, harimo na Ishimwe Innocent wo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye. Hafatwaga abana bafite imyaka 12 na 13 y’amavuko. Nyuma yo kumenya ko Ishimwe atabaruwe mu irangamimerere, umubyeyi umubyara yihutiye kujya kumubaruza mu murenge wa Kinazi avuga ko yavutse kuwa 1 Mutarama 2010.

Ibi byabaye nyuma y’uko Ishimwe yaje kwangirwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda rivuga ko adafite ibyangombwa bigaragaza imyaka ye, akaba aribwo bamwohereje mu Kigo gishinzwe Indangamuntu (NIDA) ngo amenye imyaka ye y’ukuri.

Amakuru avuga ko ibi bidahura n’ibyanditse ku ifishi y’umwana yahawe akivuka ku kigo nderabuzima cya Rusatira kuko yo yanditseho ko yavutse kuwa 13 Ukwakira 2010. Dr Murangira avuga ko nyina amaze kwerekana icyangombwa cy’amavuko cya Ishimwe yasabwe no kwerekana ifishi y’umwana.

Inkuru Wasoma:  Abagabo batanu batawe muri yombi kubera gutundisha abana amatafari

Nyuma yo gusabwa ifishi y’amavuko, Nyina wa Ishimwe yegereye Umujyanama w’Ubuzima mu mudugudu wa Rwambariro akagali ka Rubona mu murenge wa Kinazi, aza kumuha ifishi y’impimbano yemeza ko Ishimwe yavutsekuwa 1 Mutarama 2010 ngo bihure n’amatariko ari ku cyemezo cy’igihimbano umukozi ushinzwe Irangamimerere mu murenge wa Kinazi na we yari yamubaruyeho.

Umujyanama w’Ubuzima ubwo yabazwaga, ubwe yiyemereye ko yakoresheje ifishi igenewe kwifashishwa nk’imfashanyigisho ku byerekeye kwikingiza indwara, ayuzuzaho ko Ishimwe yavutse kuwa 1 Mutarama 2010 abisabwe na Nyina.

Dr Murangira aragira inama abantu bose kwirinda gukoresha inyandiko itavugisha ukuri bagamije kubona ibyo batemerewe kuko igihe cyose bitahuye barakurikiranwa. Yavuze ko ubu butumwa bugenewe n’abantu muri iyi minsi bakoresha impamyabumenyi z’impimbano barangiza bakirukankira gusaba Equivalence kandi bazi neza ko batigeze biga.

Abakekwa bose mu gihe iperereza rigikomeje, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu gihe dosiye yabo iri gutunganwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ibyaha aba bakurikiranweho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko bitarenze imyaka irindwi nk’uko biteganwa n’ingingo ya 276 y’itegeko ritagenya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved