Hagaragajwe ikibazo gikomeye cyugarije Abanye-Congo batuye mu gace karimo imirwano ya M23 na FARDC kurusha amasasu ahavugira

Bamwe mu baturage bacuruza ibiribwa mu mujyi wa Goma baravuga ko imboga ziva muri Minova zimaze icyumweru zarabaye imbonekarimwe ku isoko rya Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, bikavugwa ko ari ingaruko zo gufunga umuhanda Sake-Minova byakozwe n’inyeshyamba za M23 zihanganye na FARDC.

Abacuruzi bakora ubu bucuruzi buto bafata inzira ishobora kubashyira mu bibazo yo guca mu mazi n’ubwato kugira ngo bagaburire abatuye mu mujyi wa Goma. Mu gihe Ibicuruzwa byose bikomoka ku buhinzi birimo ibitoki, ibijumba, imyumbati, ibirayi,isombe,ubugari,n’imboga zitandukanye, byabaye imbonekarimwe ku isoko rya Goma.

Nk’uko byatangajwe n’umucuruzi Belinda Furah aganira na Radio Okapi, byatumye ibiciro by’ibi biribwa byiyongera. Ati “Ibijumba bitandatu bigura amafaranga 2000 y’Amanyekongo. Mbere byagurishwaga amafaranga 1000 ya congo. Tugurisha ibitoki 5 ku mafaranga 5000, imyumbati irahenze.”

Uyu mucuruzi yavuze ko amakamyo abagemurira nayo asigaye abahenda bityo nabo bagomba guhenda abaguzi babo kugira ngo bunguke. Ndetse akomeza avuga ko ahura n’ingaruka nyinshi mu kuzana ibicuruzwa abivanye muri Minova abizana i Goma mu bwato, kandi ngo bizamura ubwinshi bw’imisoro.

Belinda Furah yavuze ko ku ruhande rwe yifuza ko intambara irangira, kugira ngo arusheho gukora ubucuruzi bwe buto ndetse n’abaturage babone imibereho kuko kuri ubu abenshi ubuzima busa n’ubwahagaze aho iyi mirwano itangiriye ku buryo abenshi bavuga ko ikibazo cy’inzara kibugarije kurusha uko bavuga imirwano iri muri aka gace.

Inyeshyamba za M23 zimaze kwigarurira imihanda yose mikuru ijya i Goma iva muriTeritwari ya Rutshuru, Masisi, Lubero na Minova ku buryo bigoranye kubona indi nzira ishobora kwerekera i Goma iva muri biriya bice byari bitunze Umujyi wa Goma uretse ikiyaga cya Kivu cyangwa indege.

Inkuru Wasoma:  Itangazo rireba buri munyarwanda wese ku bijyanye n'ingendo zo gusubira ku ishuri mu mwaka wa 2023-2024

Andi makuru akomeje kuvugwa ni uko inyeshyamba z’umutwe wa M23 zigose agace ka Sake ari naho honyine hari hasigaye inzira ishobora kuva mu cyaro ikagera i Goma, bisa naho byashyize abaturage benshi mu gihirahiro kuko ikibazo cy’imihahire gikomeje kuzamura urwego.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye igihano gikomeye cyahawe umu-Colonel wahamwe n’icyaha cyo guhamba abantu ari bazima

Andi makuru akomeje kuvugwa ni uko inyeshyamba z’umutwe wa M23 zigose agace ka Sake ari naho honyine hari hasigaye inzira ishobora kuva mu cyaro ikagera i Goma, bisa naho byashyize abaturage benshi mu gihirahiro kuko ikibazo cy’imihahire gikomeje kuzamura urwego.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved