Hagaragajwe impamvu bamwe mu bakobwa banze kureka ba Sugar daddy.

Mu 2009 niba wari uzi gusoma wabonye ibyapa byanditseho ngo ‘Sinigurisha’, ubu bwari ubukangurambaga bwari bugamije guhashya inkundura ya ba ‘Sugar daddy’ mu Rwanda. Muri iyi myaka nibwo hadutse inkundura y’abagabo bashaka kwangiza ubuto bw’abana b’abakobwa bitwaje ifaranga, aho babashukisha utuntu ngo bagirane umubano uganisha ku kuryamana.

Aba bagabo iyo witegereje usanga bagenzwa no kwica no kurimbura kuko umwana wamaze gucomekana nabo nta kindi ahakura usibye kuraruka, guterwa inda z’imburagihe no kuhandurira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA. Ubu iyo unyuze hirya no hino mu mihanda ahari bya byapa bibamagana ntabyo wahasanga. Ese iki kibazo cyararandutse cyangwa cyashinze imizi ku buryo ubu bukangurambuga kubukora byasa nko kumena amazi ku rutare?

Reka tuve ku byapa tujye mu buzima busanzwe, mu nshuti zawe z’urubyiruko rw’abakobwa ntawe urakubwira ko afite ‘daddy’ ubwo ashatse kuvuga umugabo ukuze wubatse urugo bafitanye umubano ushingiye ku kuryamana n’amafaranga. Uyu mubano umaze gushinga imizi mu Rwanda, ikibabaje ni uko usanga abenshi barabifashe nk’ibisanzwe kuba umuntu yaba afitanye umubano n’umusaza ungana na n’ugerageje kubitangarira avuga ko bidakwiye ako kanya ahita akurwa ku rutonde rw’abasilimu.

Ikizakwereka ko byaciwe amazi cyane, ni uko mu myaka ya 2015 kumanura umugabo wajyaga gutereta inkumi yakuragamo impeta akabeshya ko ari umusore watinze gushaka, umukobwa akamwemera atazi ibye byose. Ababaga baziranye kuri uwo mubano bawugiraga ibanga rikomeye aho wasangaga mu nshuti zibabonana barahimbye amasano. Ndibuka twiga mu mashuri makuru umwe mu nshuti zanjye yari afite umugabo umwitaho akamusura nawe akamusura ariko twese twari tuziko ari nyirarume kugeza amuteye inda ibyabo byose bijya hanze turumirwa!

Ubu rwose nta mpamvu zo kwirirwa ujya guhimba ibinyoma kuko ari umugabo wubatse akubwira ko gushaka umugore bitamukuyemo umutima ukunda ngo abe yagukunda na we. Abakobwa nabo bakubwira ko igiciro cy’ubwiza kiri hejuru gishoborwa na bamwe barenze uruhombero aribo basaza bashatse ifaranga kuva kera. Hari n’ukubwira ngo aho kuryamana n’umusore umbwira ngo ijoro ryiza gusa naryamana n’umusaza umbwira ngo hitamo imodoka ushaka kuko ngo byose ari ugusambana.

Bamwe mu bagairiye na IGIHE dukesha iyi nkuru bavuga ko kugira sugar daddies bisigaye byarabaye ibisanzwe ahanini biterwa n’abakobwa bifuza kugira amafaranga ariko badakora ndetse n’abagabo baba barahararutse abagore babo cyangwa babaswe n’ubusambanyi. Umunyamakuru wo mu kiganiro Ishya ukunda kuba hafi y’urubyiruko Mucyo Christelle, yavuze ko igituma ba sugar daddies biyongereye muri iyi minsi bituruka ku mbuga nkoranyambaga ndetse no kudohoka kw’ababyeyi.

Inkuru Wasoma:  Amateka ya Knowless Butera: ibyo utigeze umenya kuri uyu muhanzi n’ibintu 10 bitangaje kuri we

Ati “Ikintu mbona cyabyongereye ni ikoranabuhanga, abantu benshi basigaye babasha kugera ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bworoshye bakareba ibyo bashaka.” “Imbuga nkoranyambaga zatuzaniye ibintu byiza tubasha kubona amakuru mu buryo bwihuse n’ibindi ariko abana bato ntabwo babasha gutoranya ngo barebe ese amakuru ari ku mbuga nkoranyambaga yose ni ukuri ese hari icyo yamfasha.”

Yakomeje avuga ko kutamenya kujora ibyo babona ku mbuga nkoranyambaga bituma bifuza kubaho ubuzima nk’ubwo babonanye abantu baho kandi batabufitiye ubushobozi. Yagize ati “Umukobwa ajyaho akabona abakobwa bafite amafaranga ibyo bakora bakifuza kuba nkabo, ugasanga wa mwana nta bushobozi abifitiye kandi arabishaka, akifuza kwambara neza no gusohokera ahantu heza.” “Kuko nta bushobozi abifitiye iyo ahuye na wa mugabo umuha amafaranga bakaryamana azumva nta kibazo kuko azaba yabonye bimwe yifuzaga.”

Ibi abihuje na Kwizera David uvuga ko kuri ubu hasigaye hakora amafaranga ko abakobwa batacyemera abasore kuko nta mafaranga menshi baba bafite bakajya kuyashakira mu bagabo bakuze. Yagize ati “Imbuga nkoranyambaga zasajije bashiki bacu, urumva umwana akurikira aba slay bahora bakeye, nawe akifuza gusa nabo kandi nta kazi afite wenda ni umunyeshuri usanga abafite ba sugar daddies benshi ari abiga muri kaminuza.” “Kandi abahungu rwose abenshi turacyishakisha ku buryo utabona amafaranga yo kugutunga no guha umukobwa ushaka gusa nka Rihana, wa mukobwa ushaka gucya ajya kuyashakira mu bagabo kuko bo baba bashaka aho biruhurira.”

Nubwo abakobwa bashaka gusa neza batabivunikiye ariko basanga harabayeho kudohoka kw’ababyeyi, aho usanga ababyeyi batitaye ku bana ku buryo gukora ibyo bishakiye ntacyo bikibabwiye. Kwizera yagize ati “Ababyeyi bamwe baradohotse usanga abana bakura nta burere bahabwa ntabwo babigisha kunyurwa, ahubwo babareresha televiziyo na mudasobwa aha niho hava gushaka utu na turiya kuko ntibigishijwe kwakira uko bari.” “Ibintu byose burya bipfira mu muryango ni gute koko umubyeyi abona umwana afite telefoni ya miliyoni cyangwa ari mu biruhuko mu Bufaransa nta mushyireho igitsure. Bituma umwana akora ibyo ashatse.”

Mucyo nawe yavuze ko ababyeyi badohotse ku bijyanye n’uburere bw’abana bituma bakora ibyo bishakiye. Nubwo aba bakobwa bahura n’aba bagabo bakabaha ibyo bashatse, ingaruka bakuramo ni nyinshi kuko uwamaze guterwa inda na SIDA ntawe uba akimwikoza. Source: IGIHE

Amagambo Shadyboo yakoresheje ataka umugabo wamweretse umuryango we yavugushije benshi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved