Hagaragajwe impungenge zikomeye zatewe n’ikibazo cyavutse giturutse ku ntambara ihuza FARDC na M23

Mu gihe hamaze iminsi hari imirwano ihanganishije Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, abaturage batuye mu Mujyi wa Goma bakomeje kuzura impungenge ziturutse kuri iyi mirwano cyane ko uyu mutwe usa n’uwafunze inkengero z’uyu Mujyi, bigahagarika urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Bamwe mu batuye muri uyu Mujyi bavuga ko ikibazo kibarembeje ari inzara idasanzwe ndetse ngo amapfa ashobora kubugariza mu gihe imirwano yakomeza, kuko inzira zo kubagezaho ibiribwa zitakiri nyabagendwa nk’uko bisanzwe. Umwe ati “Umujyi wa Goma wose usanzwe ubeshejweho n’amasoko mato mato awugemurira ifu y’ubugari, kawunga ndetse n’ibitoki, none kugeza ubu nta nzira ihagera.”

Uyu muturage akomeza avuga kandi ko ibyo biribwa byavaga mu masoko akikije uyu mujyi wa Goma, bari mu bice bikikije uyu mujyi bakomeje guhunga mu bice batuyemo kubera imirwano nk’uko byatangajwe na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFl.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi,UNHCR ryatangaje ko mu Cyumweru gishize abantu ibihumbi 135 bahunze mu bice binyuranye bya Sake ndetse ngo bamwe muri aba bahungiye mu Mujyi wa Goma na bo bakaba bakeneye ibibatunga, ku buryo bishobora kuzongera ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa cyari gisanzwe muri uyu Mujyi.

Si i Goma gusa kuko hari na bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Rubavu bavuga ko hari ibicuruzwa byatangiye guhenda, nk’amakara, kuko biri gukenerwa na benshi mu mujyi wa Goma. Aba baturage banavuga ko uretse kuba ibi bicuruzwa bihenda hari n’ibyinjizwa muri Congo mu buryo bwa magendu ndetse bakaba bafite n’impungenge ko hari n’abashobora kwinjira baje guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved