Bamwe mu basirikare bakuru ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bafite amapeti yo ku rwego rwa ‘Officier’ na ‘General’ baravugwaho ubujura bw’amabuye y’agaciro mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bitwikiriye ko bari ku rugamba n’inyeshyamba za M23.
Amakuru avuga ko aba basirikare biba aya mabuye bafatanyije n’abandi Banyepolitike bakomeye bo muri iki gihugu kugira ngo babafashe kuyambutsa bayajyana mu bindi bice, kugira ngo babone uko bayagurisha mu buryo butemewe n’amategeko. Aba bayobozi ngo bigaruriye ibice birimo ibya Rubaye muri Teritwari ya Masisi bikungahaye cyane kuri ‘Coltan’ ndetse n’andi mabuye atandukanye.
Aba bayobozi bari mu bufatanye n’aba basirikare nibo babafasha kuyambutsa bayajyana mu bindi bice, kugira ngo babone uko bayagurisha mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse bivugwa ko bafata amagana y’amatoni yayo mabuye bakayagurishiriza ku masoko mpuzamahanga bayanjujije mu bihugu by’ibituranyi na RDC.
Mu minsi yashize ubwo Umuryango w’Abibumbye wagaragazaga raporo nshya, byagaragaye ko ubujura bwa mabuye yagaciro bwabereye i Rubaya buri ku rundi rwego ugereranyije na mbere hose kuko butigeze bubaho na rimwe. iyi raporo yagaragaje ko mu birombe byo muri aka gace hasigaye hagaragaramo umubare munini w’abacukuzi gakondo bikekwa ko harimo abakorera aba bayobozi bakuru.
Muri iyo raporo kandi Umuryango w’Abibumbye uvuga ko habaye ubujura buri ku rwego rwo hejuru ukurikije amashusho yafashwe na za ‘drones’ yerekana amagana y’abacukuzi gakondo bamabuye y’agaciro banyanyagiye mu birombe byahoze ari ibya SMB.
Umuryango w’Abibimbye kandi wagaragaje ko uko ubu bujura bukomeza kwiyongera muri iki gihugu ni ko amahirwe yo guhagarika iyi ntambara Ingabo za Kinshasa (FARDC) zihanganyemo na M23 agabanuka kuko hari bamwe bajya ku rugamba boherejwe guhosha iyi mirwano nyamara bakigira muri ubwo bujura n’ubucuruzi butemewe n’amategeko.