Umuyobozi Mukuru wa Banki Nkuru y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Christine Lagarde, yatangaje ko Amayero ashobora kuba amahitamo meza asimbura amadorali ya Amerika, mu gihe ibihugu by’i Burayi byavugurura inzego z’ubukungu n’umutekano.

 

Amadorali ya Amerika yakunze kujya ata agaciro mu myaka itatu ishize kubera ko abashoramari bagize impungenge zishingiye ku ntambara y’ubukungu yatangijwe na Perezida w’iki gihugu, Donald Trump.

 

Izindi mpungenge kandi zatewe n’ikibazo cy’izamuka ry’umwenda wa Amerika, wiyongereye cyane mu myaka itanu ishize.

Lagarde yavuze ko ibyemezo by’ubukungu Amerika yagiye ifata biri mu byatumye abashoramari batangira kwibaza niba bazakomeza gukoresha amadolari.

 

Ku rundi ruhande Amayero ari guhura n’ibibazo nk’iby’amadorali byatangiye kuva ibihugu byo mu Burengerazuba byashyiriraho ibihano u Burusiya nyuma yo gutera Ukraine mu 2022.

 

Ibi byatumye u Burusiya n’ibindi bihugu bikorana mu bijyanye n’ubucuruzi bitangira gushaka uko byajya byishyurana, bidakoresheje aya mafaranga.

Lagarde yagaragaje ko ukurikije uko ibintu bihagaze, u Burayi bufite amahirwe yo guteza imbere ifaranga ryabwo, rikaba ryakoreshwa na benshi kurushaho, cyane cyane abakomeje gutera icyizere idolari.

 

Ati “Impinduka ziri kugenda ziba ni zo zizatuma amayero akoreshwa n’abantu benshi ariko ibyo ntabwo byagerwaho tutabiharaniye.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.