Mu biganiro bitandukanye bibera mu ntara y’amajyaruguru harimo n’inteko z’abaturage, bagaragazaga ko ubusinzi bw’ab’igitsinagore bugira uruhare rukomeye mu gucana inyuma. Ahanini bagendera ku kuba muri bo harimo benshi bafatwa basinze bakajyanwa mu bigo by’inzererezi, ibintu bihabanye n’umuco ku gitsinagore nubwo haba umugore cyangwa umugabo nta wagakwiye gusinda.
Bamwe mu bagore batangaje ko iyi myitwarire ihabanye cyane n’umuco wagakwiye kuranga umugore, ariko ikibabaje hari n’abagore basigaye bamara amasaha menshi cyane mu kabari kurusha abagabo, bikaba ikibazo gikomeye no kuba bakubahiriza inshingano za kibyeyi. Hari umubyeyi umwe wagize ati “abagore baragenda bakinywera, hari uwo nigeze gusanga umugabo we ari kumubwira ngo batahe, umugore aramusubiza ati ndeka ninywere wa ngegera we, n’abana baje ngo batahe arabamagana.”
Yakomeje avuga ko umugore ajya mu kabari umugabo yagiye gupagasa, umugabo yataha agaha umugore amafaranga ngo ajye kureba utwo akora mu rugo umugore akamusubiza ko na we agenda akajya kubikora bikarangira umugore agumye mu kabari umugabo akajya kwita kubyo murugo. Yakomeje avuga ko kandi iyi myitwarire y’abagore ivamo amakimbirane yo mu miryango.
Ikibazo cy’ubusinzi bw’abagore ubwo cyari giheruka kuganirwaho mu nteko rusange y’urugaga rw’abagore rushakimikiye kuri FPR Ikotanyi mu ntara y’amajyaruguru muri mata 2023, ubwo barebaga uko umwaka wa 2022 warangiye n’ibyo bashaka kuzageraho muri 2023 batashye banzuye ko bagiye kurwanya ubusinzi. Ni umuho watanzweho ibitekerezo ndetse unishimirwa na benshi bari bitabiriye iyi nama.
Mukasano Gaudence umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimonyi yavuze ko umugore ari mutima w’urugo bityo atagakwiye kunywera ku karubanda kugeza ubwo asinda. Yibukije ababyeyi bagenzi be ko kera umubyeyi ubundi yanyweraga mu mbere byari ikizira kuza ku karubanda, bityo nka ba mutima w’urugo bakwiye kubungabunga umuco ubaranga, nubwo batabujijwe kunywa inzoga ariko byibura bayinywane ubupfura. Src: Igihe