Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, yatangaje ko gusoza icyumweru cy’icyunamo, biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Mata 2024, bikazabera ahantu hamwe hazirikanwa abanyapolitiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi ko nta bindi bikorwa biteganyijwe mu Gihugu hose.
Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi Minisiteri ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Mata 2024, rigaragaza uko gahunda yo gusoza icyumweru cy’icyunamo iteye. Aho iri tangazo rigira riti “Icyumweru cy’Icyunamo kizasozwa n’Umuhango wo Kwibuka abanyepolitiki bazize kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ku rwego rw’Igihugu, bizabera ku Rwibutso rwa Rebero ku wa Gatandatu tariki 13 /4/2024. Nta bikorwa bindi bisoza Icyumweru cy’Icyunamo biteganyijwe mu Turere.”
ubwo hazaba hasozwa iki cyumweru, hateganyijwe imurika ry’igikorwa cyo gushyira ku rwibutso rwa Rebero amazina y’abandi banyapolitiki icyenda (9) bazize kurwanya Jenoside nk’uko MINUBUMWE yakomeje ibitangaza. Muri iri tangazo kandi bigaragara ko kuri uyu munsi hazatangwamo ikiganiro kimwe cyatanzwe tariki Indwi Mata 2024, ndetse ko ntakindi kiganiro cyari giteganyijwemo.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yatangaje kandi ko ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu minsi 100, bizakomeza mu Turere twose, ariko ntibirenze tariki 19 Kamena 2024.
Ni mu gihe iki cyumweru cy’Icyunamo cyo kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyatangiye ku cyumweru tariki 07 Mata 2024, kiyobowe na Perezida Paul Kagame, cyanitabiriwe n’abanyacyubahiro baturutse mu Bihugu bitandukanye ku Isi.