Hagaragajwe umwanzuro udasanzwe watangiye gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo kurandura mu buryo burambye umutwe wa M23

Umunyamabanga mukuru wungirije w’umuryango w’abibumbye ushinzwe ibikorwa by’amahoro, Jean-Pierre Lacroix yatangaje ko kuri ubu Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, zimaze imyaka irenga 25 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zemeje ko zigiye gukorana na SADC mu rwego rwo kurandura mu buryo burambye umutwe witwaje intwaro wa M23.

Uyu muyobozi yatangaje ibi ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Perezida Felix Tshisekedi ku wa 6 Gashyantare 2024, yanahuye n’Umuyobozi w’Ingabo za SADC ziri muri RD Congo, Major General Monwabisi Dyakopu ndetse n’abasirikare bakuru bo muri iki gihugu.

Jean- Pierre la Croix yabwiye Tshisekedi ko umuryango w’abibumbye utewe agahinda n’ibibera muri Congo ko akanama gashinzwe umutekano muri LONI kazajya kibutsa akaga k’ibibera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ndetse ko bahangayikishijwe n’ibura ry’amahoro n’umutekano muri Kivu ya Ruguru idasiba urusaku rw’amasasu n’imfu z’abaturage benshi.

Yashimangiye ko Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RD Congo buzwi nka MONUSCO, zigomba gukorana n’ingabo za SADC mu kagarura amahoro. Ati “Twagaragaje kandi ko duhari kugira ngo MONUSCO ibashe gutera inkunga ubutumwa bwa SADC muri RDC, SAMIDRC.”

Kuva mu Ugushingo 2023, Ingabo za MONUSCO zashyize ibirindiro muri teritware ya Masisi mu rwego rwo kurinda imijyi ya Goma na Sake. Icyakora n’ubo ingabo za MONUSCO zigiye gukorana na SADC nk’uko byemejwe na La Croix, bamwe mu banyekongo ntibazifitiye ikizere. Ahubwo bazishinja kuba ziri mu baha inkunga inyeshyamba za M23.

Kimwe n’izindi ngabo z’amahanga ziri muri RD Congo, iza MONUSCO nazo zakomejwe gushinjwa n’abaturage kuba ntacyo zabamariye mu kugaruka ituze n’umutekano mu Burasirazuba bwiki gihugu. Ndetse hari abavuga ko kuba MONUSCO igiye gufasha SADC, FARDC, FDLR, Abarundi na Wazalendo muri iyi ntambara ari ugushyira mu kaga imijyi ya Goma na Sake.

Inkuru Wasoma:  Abantu bane bapfuye bishwe n’inzara kubera kwiyiriza ngo babone ijuru

Imirwano iracyakomeje hagati ya M23 ndetse n’Ingabo za Leta n’abambali bayo, cyakora mu minsi yashize umutwe wa M23 wasohoye itangazo rivuga ko wifuza ibiganiro n’ubutegetsi bwa Tshisekedi kugira ngo intambara irangire mu mahoro ariko ngo uzabagabaho igitero nabo bazirwanaho ndetse barinde n’abaturage.

Inkuru Wasoma:  Basanze umurambo w’umusaza w’imyaka 65 umanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuye

Imirwano iracyakomeje hagati ya M23 ndetse n’Ingabo za Leta n’abambali bayo, cyakora mu minsi yashize umutwe wa M23 wasohoye itangazo rivuga ko wifuza ibiganiro n’ubutegetsi bwa Tshisekedi kugira ngo intambara irangire mu mahoro ariko ngo uzabagabaho igitero nabo bazirwanaho ndetse barinde n’abaturage.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved