Amakuru atangwa na bamwe mu barezi ndetse n’abanyeshuri biga ku kigo cy’amashuri cya GS Kamisave giherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Remera, avuga ko batewe impungenge n’ubuzima bwabo kubwo kwigira mu mashuri afite igisenge cyashaje, bikarushaho kuba bibi mu gihe cy’imvura kuko bavirwa cyane bikaba ngombwa ko no kwiga babihagarika.
Abarezi bo kuri iri shuri ubwo baganiraga n’itangazamakuru batangaje ko bifuza ko ubuyobozi bwabishyira muri gahunda, bukabubakira amashuri agezweho (ajyanye n’igihe), cyangwa se byaba ngombwa hakabanza kuvugururwa igisenge cyo hejuru n’inzugi zigasimburwa kuko biri mu bibabangamira cyane kurusha ibindi byose.
Umurezi umwe yagize ati “Iyo turi kwigisha imvura ikagwa turavirwa cyane, ikindi dufata iminota yo gukoropa ugasanga umuntu atakaje iminota yakabaye akoresha atanga amasomo, ndetse duhora dufite n’impungenge ko aya mashuri azaguruka iyo imvura iguye cyane kuko igisenge gishaje n’amabati yarashaje cyane. Turasaba Minisiteri y’Uburezi ko yadufasha amashuri yacu akavugururwa, tugakora inshingano zacu dutekanye.”
Undi murezi yavuze ko bakora ibishoboka byose bagaha abana ubumenyi bukwiye ariko ngo iyo imvura ibyitambitsemo byose bihita bizamba kuko usanga basa n’abari kwigishiriza hanze. Ati “Inkuta zo ni nzima ariko hejuru ku mabati harava cyane, uwakugeza hano imvura irimo kugwa wakumirwa, abana bimura intebe, bikarogoya amasomo kubera uko kubangamirwa. Turifuza ko ko badufasha rwose, ibaze ishuri rifite segonderi rikaba rimeze gutya.”
Hakizimana Vedaste, Umuyobozi wa GS Kimisave yavuze ko iki kibazo bakimenyesheje akarere ka Musanze ndetse ngo kuri ubu babijeje ko bari kubyigaho. Yagize ati “Nibyo amashuri yacu arashaje ndetse arava cyane kandi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze burabizi, kuko twarabibabwiye, duhora tubibutsa ndetse no muri Minisiteri y’uburezi iki kibazo barakizi, turacyategereje igisubizo cyabo.”
Yakomeje agira ati “Ku kijyanye no kwiga ikoranabuhanga, mudasobwa ntidushobora kwaka imashini kubera ko amashuri nta nzugi n’amadirisha arimo, ubwo badusaniye amashuri byazajyanirana, turifuza ko natwe badusanira hakamera nk’ahandi, ibyo bindi twabisaba nyuma.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Bwana Assiel yavuze ko bakoze raporo y’ibibazo by’amashuri bafite bakayishyikiriza akarere ka Musanze ndetse ngo barabasubije bababwira ko mu ngengo y’imari ya 2024-2025 ibi bibazo byabo bizakemurwa.