Baltasar Ebang Engonga, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Iperereza ku Mikoreshereze y’Imari muri Guinée Équatoriale (ANIF), yisanze mu bibazo bikomeye nk’ibiba mu mafilimi y’ubutasi cyangwa se muri za filime
uyu mugabo ukomoka muri Guinea Equatorial yaryamanye nabakobawa,abagore b’abayobozi bakomeye,abakobwa bo mumiryango ikize, ababa pasiteri ndetse nabakobwa bakora mubiro bye.
Dore urutonde rwabamwe ‘bavugwa ko baryamanye na Baltasar Ebang Engonga:
- Umugore w’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Umutekano wa Perezida Teodoro Obiang Mbasogo
- Umugore wa Minisitiri w’Ubutabera
- Umukobwa w’Umuyobozi Mukuru wa Polisi
- Umugore w’umuvandimwe wa Pasiteri we
- Umugore wa se wo muri batisimu
- Umugore w’umurinzi we (sentry)
- Umugore w’umurinzi wihariye (bodyguard)
- Inshuti cumi n’eshanu z’umuvandimwe we muto
- Umugore wa Pasiteri we
- Abagore b’abaminisitiri batandukanye, harimo na Minisitiri Oburu
- Umugore w’umuvandimwe we muto
- Umugore wa se wabo we yamuteye inda
Uyu muyobozi wari usanzwe akurikiranwaho ibyaha bya ruswa, abategetsi bahise batungurwa no gusanga afite amashusho arenga 400 amugaragaza mu bikorwa by’ubusambanyi n’abantu batandukanye barimo umugore w’umuvandimwe we, mushiki we, ndetse na mushiki wa Perezida. Ubu, si imikoreshereze y’umutungo gusa iri gusuzumwa, ahubwo n’ibyo yakorergaa mu biro biri gukemangwa.
Iperereza ryari risanzwe, rijyanye n’uburiganya ryahindutse ukundi ubwo abagenzacyaha basangaga ayo mashusho muri mudasobwa ya Engonga. Ayo mashusho, bivugwa ko yafashwe ku bushake, yakorewe ahantu hatandukanye harimo ibiro bye, amahoteli, n’aho abantu biyuhagirira. Ubu ayo mashusho yamaze kujya hanze ku mbuga nkoranyambaga, bikaba byateje impaka mugihugu cyose , mubakozi 6 mu 8 bakoraga mubiro bye bose bararyamanye
Over 400 women??
This man must be compensated for putting Equatorial Guinea on the map… pic.twitter.com/W6j2MdxA87— ÓFE ÓWERRÍ (@Emeka__Jude) November 4, 2024
Ibiro bya Prokireri, biyobowe na Anatolio Nzang Nguema, ntibyashimishijwe n’ibi, bitangiza iperereza ku buryo ayo mashusho yagiye hanze ndetse niba Engonga ataba yarashyize ubuzima bw’abantu mu kaga. Umuvugizi w’ibiro bya Prokireri yagize ati: “ibi ni bimuhama, ashobora kuzashinjwa ibyaha byo gushyira ubuzima rusange mu kaga.”
Mu gihe ibi byari bikirimo gututumba, Visi Perezida wa Guinée Équatoriale, Teodoro Nguema, nawe yatanze ubutumwa ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), yibutsa abayobozi ko “ibiro ari aho gukorera imirimo y’ubuyobozi gusa.” Yatangaje ko ingamba zikomeye zigomba gushyirwaho mu rwego rwo kwirinda ko ibi bibaho, aburira ko uzongera kubirengaho ashobora guhagarikwa ku mirimo ye.
Engonga, ufite umugore n’abana batandatu, yari amaze imyaka myinshi mu mwanya ukomeye muri ANIF, aho yari ayoboye ibikorwa by’iperereza ku byaha by’uburiganya no kurwanya ruswa. Ariko ubu, imikorere ye yihariye igaragajwe ku mugaragaro, “iperereza” rimukozweho rikaba rishobora kuzavugwa cyane kurusha ayo yari ashinzwe.