Mu gitondo cyo ku wa 1 Ugushyingo 2023, mu mudugudu wa Cyiri, mu kagali ka Karuhimbi, mu murenge wa Gishari ho mu karere ka Rwamagana, mu nzu y’umuturage hatawuhe icyobo gifite metero 12 cyacukuwe mu nzu iri hafi y’umuhanda uva ahitwa kwa Karangara werekeza ahitwa I Ruhunda muri metero 300 uva ku muhanda wa kaburimbo uva I Rwamagana ujya I Kigali.
Inzu yasanzwemo icyo cyobo ifite ibyumba bibiri n’uruganiriro, abaturage bakavuga ko icyo cyobo gifite ubujyakuzimu bwa metero 12. Kugira ngo amakuru y’uko muri iyo nzu harimo icyo cyobo amenyekane, byaturutse ku mwana warayemo nyuma yo kugwamo mu ijoro ryakeye bakamukuramo mu gitondo bitewe n’uko yatabazaga.
Abaturage batuye muri aka gace bavuga ko inzego zibishinzwe zikeneye gukora iperereza kuri icyo cyobo kugira ngo hamenyekane niba kitaracukuwe hakamije ubugizi bwa nabi. Umwe mu baturage yemeza ko uwo mwana uri mu kigero cy’imyaka 12 watumye iki cyobo gitahurwa, akunda kurara mu mazi atabamo abantu kubera kuzerera dore ko nyina yafunzwe agakatirwa n’inkiko.
Yavuze ko iyo nzu yari isanzwe icumbitsemo umumotari wayikodeshaga ariko batari bafite amakuru ko irimo icyobo kireshya gityo. Icyakora ngo bamaze gutahura icyo cyobo baguye mu kantu bibaza impamvu uwagicukuye yabikoze, bagasaba ko ababifitiye ubushobozi babaza uwagicukuye icyo yari agamije kuko nta wamenya intego yari afite.
Inyarwanda dukesha iyi nkuru yagerageje gushakisha nyiri iyo nzu ariko ntiyaboneka, n’umumotari wayibagamo ntabwo yabashije kuboneka, n’umuturage abaturage bakunda kwita Rubunda wahoze ari nyirayo ntiyabashije kuboneka kuko abaturage bamushyira mu majwi ku kuba ari we wacukuye icyo cyobo.
Umutoni Jeanne, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Rwamagana, yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana. Ku rundi ruhande, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, SP Hamudun Twizerimana, yavuze ko hagiye gukorwa iperereza kugira ngo harebwe impamvu uwacukuye icyo cyobo yabikoze n’icyo yari agamije.