Hagaragaye ikimenyetso ko Intara ya Katanga Ishaka kwigumura kuri RDC bitewe na Moise Katumbi

Iyi nkuru yabaye kimomo ubwo abantu batazwi bagiye ku biro bya Polisi biherereye ahitwa Luena mu Ntara ya Katanga muri RDC, bamanura idarapo rya Leta bahazamura iry’iyi ntara, ibi bigaragaza ko yaba ari ikimenyetso cyo kuba iyi ntara ishaka ubwigenge ndetse biteza urujijo ukuntu iri darapo ryamanikwa kuri Polisi ntihamenyekane ababikoze.

Ibi byateje urujijo abantu benshi hibazwa ukuntu abantu batamenyekanye baza kuri Polisi bakamanika idarapo bashaka bakamanura iryari rihari. Kugeza ubu abantu bamwe batangiye gukeka ko byaba byakozwe bamwe mu ba polisi bo kuri iyi sitasiyo. Iyi ntara ya Katanga yazamuwemo iri darapo ni yo yahoze iyoborwa na Moise Katumbi.

Abantu batuye muri iyi ntara ya Katanga bazwiho ko bakunda byimazeyo Moise Katumbi ndetse bakaba muri bamwe bakomeje imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora yo ku wa 20 Ukuboza 2023 kuva byavugwa ko Tshisekedi yatsindiye kuyobora iki gihugu. Bamwe mu basesenguzi bavuga ko kuba Moise Katumbi ataratsinze aya matora, abamushyigikiye bashobora gusaba ubwigenge bw’iriya ntara

Inkuru Wasoma:  Amerika ntiyaba yategeje Ukraine u Burusiya ku manywa y’ihangu?

Ibi babikura mu ijambo Katumbi yatangaje nyuma y’amatora ku wa 03 Mutarama 2024 avuga ko aya matora yaranzwe n’ubujura bw’amajwi ndetse n’uburiganya. Yakomeje asaba abanyecongo bose guhaguruka bakamagana ubwo bujura bwakozwe na CENI bugamije kwimika Tshisekedi ngo akomeze ayobore igihugu.

Nyuma y’aya matora yabaye ku wa 20 Ukuboza 2023 byatangajwe ko Tshisekedi ari we watsindiye kuyobora iki gihugu ku majwi 73% mu gihe uyu Moise Katumbi yaje amukurikiye afite amajwi 18%.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved