Hagaragaye umugore afite umwana w’umukobwa ahamya byuzuye ko yamubyaranye na Pasiteri Theogene Niyonshuti

Umugore witwa Murungi Diane wo mu karere ka Gasabo, Mu murenge wa Kinyinya, mu kagali ka Kagugu, hafi n’urusengero rwa Apotre Mignone, Noble Family Church avuga ko yabyaranye na nyakwigendera pasiteri Niyonshuti Theogene Inzahuke, umwana w’umukobwa. Aya makuru ajya kumenyekana intandaro yabyo byari igihe pasiteri Niyonshuti yapfaga uyu mugore abo babana mu gipangu batuyemo bakamubwira ko umugabo babyaranye yapfuye.

Uyu mugore mubo yahamirije ko yabyaranye na pasiteri Thoegene, harimo umugabo uvuga ko ari pasiteri Claude ndetse n’umunyamakuru Chita Julius nk’uko uyu Claude abivuga ko bari kumwe bahamirizwa n’uyu mugore ko yabyaranye na pasiteri Theogene.

Uyu Claude avuga ko mbere yo kwivuganira n’uyu Murungi, yari yarahawe ifoto y’umwana w’umukobwa abwirwa ko ari uwo Murungi yabyaranye na pasiteri Theogene, nyuma akaba aribwo ari kumwe n’abandi bantu babiri, Claude yigiriye kureba uyu mugore Murungi, kugira ngo amwihere amakuru neza ahamye.

Bahura, Murungi yavuze ko mbere amenyana na Theogene yamubwiraga ko nta mugore afite, akajya amwitaho kandi akamuhahira byose bikenewe murugo akanamwishyurira inzu, kugeza igihe yabyariye, nyuma Murungi aza kumenya neza ko Theogene afite umugore ahitwa mu Gatsata, anaheraho ahamya ko umugore wa Theogene basanzwe baziranye kuko nyuma yaje kumubwira ko babyaranye.

Bamubajije uburyo yabyaranye na Theogene, Murungi avuga ko Theogene yagiye nta mpeta yambaye, akaba ariho byahereye. Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube Urugendo tv, Murungi Diane yongeye guhamya neza ko yabyaranye na pasiteri Theogene, akaba afite n’ibyangombwa bigaragaza ko babyaranye harimo kuba ku gipande cy’umwana hariho amazina ya Niyonshuti Theogene, ndetse yewe afite na kode y’ibitaro umwana yavukiyeho byo ku Muhima.

Icyakora abantu bumvise iyi nkuru abenshi bakomeje bagaragaza ko ari inkuru ziri gusebya pasiteri Theogene kandi yarigendeye. Si ubwa mbere humvikanye umuntu ufitanye isano na pasiteri Theogene agaragare nyuma y’urupfu rwe, kuko hari n’undi musore wagaragaye witwa Viva wavuze ko ari umuvandimwe wa Theogene, aho amazina y’ababyeyi b’abagore ba bombi bahuje amazina, nyamara Theogene we yarakunze kuvuga ko nta wo mu muryango we wasigaye nyuma ya Jenoside.

Inkuru Wasoma:  Umugabo waroze mugenzi we agapfa yahuye n'uruvagusenya mbere yo gufungwa.

Claude uzi Murungi Diane yakomeje avuga ko uyu mugore yamubonye mu birori byo gushyingura pasiteri Theogene ndetse na mugenzi we Donath bakoranye impanuka. Hari amajwi yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga y’uyu mugore ari guhamagara umugore wa Theogene, Uwanyana Assia amubaza impamvu barera abana bo ku mihanda kandi uwo Theogene yabyaye hanze arimo kwicwa n’inzara, aya majwi akaba ariyo yabaye imbarutso yo kujya mu itangazamakuru kwa Murungi Diane.

Uyu mugore Murungi yavuze ko umwana w’umukobwa yabyaranye na Theogene amaze kuzuza imyaka 6 kuburyo ari hafi gutangira amashuri abanza. Uyu mugore yavuze ko impamvu atahagurutse mu gusoza ikiriyo ngo agaragaze ko yabyaranye na Theogene, avuga ko yanze guhaguruka kubera ko yari abizi ko umugore wa Theogene azamwumva, gusa ubwo yabimubwiraga ko babyaranye, umugore wa Theogene amusaba kujya mu rugo, gusa ntiyajyayo.

Murungi Diane kandi yakomeje avuga ko no mu kwandika mu irangamimerere uyu mwana yabyaranye na pasiteri Theogene, nyakwigendera ari we wigiriyeyo nyirina, ndetse no kumwita amazina, Murungi yise izina rimwe na Theogene yita izina rimwe. Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Murungi yakomeje abazwa niba baramutse bamusabye umwana wa Theogene bakamumwaka kugira ngo bajye kumufasha yabyemera, asubiza ati “Ntabwo namutanga, ari abo kumufasha bamufashiriza aho ari nk’uko papa we yabigenzaga.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved