Mu mudugudu wa Kigarama, mu kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, ahitwa kuri mirongo ine, munsi y’urugo rumwe hasanzwe umurambo w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 29 bikekwa ko yishwe. Mu masaha y’igitondo abayobozi b’inzego z’umutekano batandukanye bahazindukiye kubera uyu murambo.
Umuseke dukesha iyi nkuru batangaje ko uyu mukobwa yitwa Ntirandekura Solange wari mu kigero cy’imyaka 29 nta mwana yagiraga. Abatuye kuri mirongo ine harimo n’abo babanaga bavuga ko nyakwigendera yakoraga akazi ko kwicuruza bakavuga ko yaba yishwe. Umwe yagize ati “Twumvise ejo hari umugabo basangiraga mu kabari, buriya ntibumvikanye igiciro niko kumwica, nubwo tutavuga neza ko ari we wabikoze.”
Amakuru avuga ko nyakwigendera avuka mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza. Abayobozi bari bahari bakusanyije abo bakekagaho ko bakora uburaya, nabo ubwabo mu mvugo zabo barabyemera ko bakora ako kazi nubwo batemera ko ari indaya ahubwo bavuga ko bitwa ‘Indangamirwa’ bicazwa hasi ngo batange amakuru ku rupfu rwa nyakwigendera.
Inzego z’umutekano zapakiye abantu babiri mu modoka y’urwego rw’ubugenzacyaha RIB bakekwaho kuba bagize uruhare mu rupfu rwa Ntirandekura. Bizimana Egide, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, yavuze ko abamaze gutabwa muri yombi ari bane bakekwaho kwica nyakwigendera, ariko bashobora kwiyongera kubera ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane abishe nyakwigendera.