Kuri uyu wa 23 werurwe 2023, mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera, ku mugezi wa Musogoro hasanzwe umusaza w’imyaka 65 yapfuye bikekwa ko ashobora kuba yishwe no gutwarwa n’uyu mugezi. Ni nyuma y’uko uyu musaza yasanzwe iruhande rw’umugezi hafi n’akagari ka Kibilizi mu mudugudu wa Kigarama yahagamye mu mabuye. Uzagaragara ari kurya mu ruhame mu gihe cy’igifungo cya Ramadhan azahanwa
Abaturage batangaje ko uyu musaza yari yiriwe anywa urwagwa mu ga santere ka Kibilizi bigahurirana n’uko imvura yari yaguye, yajya kwambuka umugezi amazi akamutwara. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera Habimana Viateur, yavuze ko ubwo RIB yahageraga bagakora iperereza basanze uwo musazaari uwo mu mudugudu wa Rutaro, akagari ka Ruragwe muri uyu murenge.
Yakomeje agira inama abaturage ko igihe bari kwambuka umugezi bajya bareba niba utuzuye bakabona kwambuka. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere yo kumushyingura. Uyu mugezi wa Musogoro ni umugezi muto ariko iyo wuzuye ntago Wabasha kuwambuka utanyuze ku kiraro.