banner

Hagaragaye umurambo w’umusore mu kiyaga cya Kivu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 9 Kamena 2023, mu karere ka Nyamasheje mu murenge wa Kanjongo hagaragaye umurambo w’umusore witwa Niyomugabo Jean Paul w’imyaka 39 y’amavuko. Ni mu mudugudu wa Maseka, akagari ka Kibogora, uwo musore akaba akomoka mu karere ka Karongi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kanjongo bwatangarije Umuseke dukesha iyi nkuru ko bwamenye imyirondoro y’uwo musore buyikuye muri bimwe mu byangombwa yari afite, aho avuka mu kagari ka Bisesero Umurenge wa Rwankuba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, Cyimana Kanyogote Juvenal, yavuze ko ikarita basanganye uwo musore ayi iya koperative yitwa COOTHEGIM ikorera mu murenge wa Twumva mu karere ka Karongi, zone Rwankuba, Hangar Nyarushekera.

Inkuru Wasoma:  Abanyerondo barataka bavuga ko bakubitwa n’abakora umwuga w’uburaya

Uyu musore ngo yarohamye yambaye imyenda, ipantalo n’inkweto byose by’umukara, agapira n’agakoti birimo umweru n’umukara mu gihe amasogisi ari umuhondo n’icyatsi kibisi, mu gihe nta bikomere yari afite. Gitifu Cyimana yavuze ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwahageze, umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bikuru bya Kibogoro gukorerwa isuzuma.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved