Nyuma ya tariki 5 Nzeri 2023 ubwo uwitwa Kazungu Denis yatabwaga muri yombi kubwo kwica abantu-biganjemo abakobwa bakiri bato akabahamba mu nzu yari atuyemo, hagiye havugwa byinshi kuri we ndetse no ku bakobwa yaba yarishe. Gusa kugeza uyu munsi bivugwa ko hari abakobwa batatu bamutorotse ariko ntabwo baragaragara ngo bavuge ku giti cyabo ibyabaye.
Ikindi abantu bagomba kumenya ni uko amazina Denis Kazungu agenderaho ashobora kuba Atari amazina ye bwite, bivuze ko na nubu ntawe urasobanukirwa Kazungu uwo ari we, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB nabo bakaba bataratangaza byinshi kubyo bamaze kugeraho mu iperereza bari gukora kuri uyu mugabo, ukurikiranweho kwica abantu akabahamba iwe mu rugo mu cyobo yacukuye mu gikari cy’aho atuye.
Ku miyoboro igiye itandukanye hirya no hino mu gihugu, hari abantu bagiye bagaragara bavuga ko bari basanzwe baziranye na Kazungu, hari n’abakobwa bagiye batanga ibiganiro kuma shene ya YouTube bavuga ko basa nk’aho barokotse urupfu kubera ukuntu uyu Kazungu bari baziranye yewe baragiye banagirana amagahunda.
Hari ubutumwa bwakomeje gutambutswa ku mbuga nkoranyambaga bigaragara ko bushobora kuba bwatanzwe n’abantu bazi uwo musore bivugwa ko wishwe, uwabutambukije akaba yanditse avuga ko uwo musore wishwe yari amubereye nyirarume, icyakora kugeza n’ubu turi kugerageza gushaka kumenya aho ubwo butumwa bwaturutse kugira ngo tubavugishe.
Muri ubu butumwa, bagaragaje umusore ku mafoto barenzaho amagambo ameze nk’ubutumwa buvuga ko uwo musore w’imyaka 23 y’amavuko yitwa Turatsinze Eric, wo muri uwo muryango wa Habiyambere JMV na Mukanyandwi Odette, uyu Turatsinze akaba yari yaraburiwe irengero muri Werurwe 2023 hari kuwa kane, gusa muri uku kwa Nzeri 2023 bakaza kumva ko hari umuntu w’umugabo uri mubo Kazungu yishe.
Uwanditse ubwo butumwa yakomeje avuga ko bahise bajya kuri RIB nyuma yo kumva ubwo butumwa, bagezeyo basanga Turatsinze ari mubo Kazungu yishe kuko bamusanganye ibyangombwa birimo indangamuntu ya Turatsinze Kazungu ayigenderaho. Yakomeje avuga ko umurambo wa Nyakwigendera Turatsinze bawubahaye bakaba bazamenyesha abantu itariki bazamushyinguriraho.
Mu makuru yari yaratanzwe mbere higeze kuvugwa ko hari umusore wigeze wicwa na Kazungu akagendera ku byangombwa bye, ntiharamenyekana koko niba yaba ari uyu Turatsinze Eric bivugwa ko ibyangombwa bye Kazungu yabigenderagaho ngo kubera ko basa cyane. Kugeza ubu abantu benshi bategerezanije amatsiko menshi ubuhamya buzaturuka mu bakobwa byavuzwe ko bacitse Kazungu agiye kubica, ndetse n’icyo RIB izatangaza ku hantu iperereza rigeze.
Kazungu afite imyaka 34 y’amavuko, yafatiwe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe mu kagali ka Busanza, aho yari atuye, hasangwa icyo gihe imirambo y’abantu yicaga akabatabika mu cyobo, mu iperereza ry’ibanze akaba yaremeye ko ari abakobwa yavanaga mu kabari akaza akabasambanya akabambura ubundi akabica. Ntiwibagirwe ko abaturage bavuze ko bari barabonye ibimenyetso ariko babigeza kuri mutwarasibo wabo akababwira ko buriya wasanga ari indaya iri gushwana na Kazungu nk’uko babitangaje.