Fabien Hagenimana, umugabo wari ufite ubumuga bwo kutabona wamenyekanye cyane mu mwaka wa 2019 ubwo yakoraga indirimbo yitwa “IBYIRINGIRO” na THE BEN, yitabye Imana aguye mu bitaro bya kibagabaga.
Inkuru y’urupfu rwa Fabien rwahamijwe n’umubyeyi we Regine NYABYENDA wavuze ko Hagenimana yitabye Imana kuwa 10 mata 2022, yagize ati” Fabien yitahiye, yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuwa 10 Mata 2022 aguye mu bitaro bya kibagabaga aho yari amaze iminsi arwariye”.
Uyu mubyeyi wa Fabien yavuze ko Fabien yari amaze iminsi arwaye, icyakora ngo igihe kinini cy’uburwayi bwe yabanje kukimara mu rugo, ati” yafashwe n’uburwayi tubanza kumushakira imiti yanyweraga mu rugo, kuburyo yamaze nk’ukwezi kose ayinywa, icyakora mu cyumweru gishize nibwo twabonye bitangiye kuba bibi cyane duhitamo kumujyana kwa muganga aho yari amaze icyumweru mbere y’uko yitaba Imana”.
Uyu Fabien yagiye amenyekana cyane mu biganiro yagiye akorana n’itangazamakuru akagaragaza ubuhanga bwe muri muzika ariko akazitirwa n’amikoro. Mu biganiro bitandukanye yakunze guhamya neza ko ari umufana wa THE BEN ndetse ko yifuza ko bazahura byibura niyo byaba inshuro imwe gusa, ibi byatumye mu kwezi kwa 12 mu mwaka wa 2019 abantu bakora ibishoboka byose bajyana HAGENIMANA ku kibuga cy’indege kwakira THE BEN wari ukubutse muri America agiye gukorera igitaramo cya East African party mu Rwanda.
Icyo gihe THE BEN akimara kumva urukundo uyu FABIEN amukunda yiyemeje kumufasha bagakorana indirimbo ndetse mu rwego rwo kumurika impano ye, banayiririmbye mu gitaramo cya East African party cyabereye muri Kigali Arena ku tariki ya 1 zukwezi kwa 1 mu mwaka wa 2020.