Kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023 hatangiye amatora azarangira kuwa 7 Ugushyingo 2023, aho hazatorwa abagize Njyanama na Komite Nyobozi z’Uturere 8 hirya no hino mu gihugu kugeza ubu zitaruzuzwa. Ni mu gihe nk’Urugero akarere ka Rutsiro nta Njyanama gafite, mu gihe mu tundi turere ari ugutorera imyanya itarimo abantu haba muri Njyanama na Komite Nyobozi.
Hazatorwa abantu bagera ku bihumbi 13 kugira ngo bazibe icyuho cy’imyanya y’inzego z’ibanze itarimo abayobozi. Ni nabwo bwa mbere kandi hagiye gutorwa inama Njyanama y’Umudugudu kuko ubusanzwe abaturage bagize umudugudu babarwaga nk’abagize Inama Njyanama yawo.
Aya matora agamije gusimbuza abayobozi bagiye bava mu myanya ku mpamvu zitandukanye haba kwegura cyangwa kweguza ku nshingano bari bafite cyangwa gusezera mu kazi kubera izindi mpamvu. Hari n’abandi bagiye bimuka, abandi bagatakarizwa icyizere n’abaturage.
Charles Munyaneza, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora avuga ko aya matora afite agaciro gakomeye kuko azakorwa kuva ku mudugudu kugera ku karere. Nubwo mu mwaka wa 2021 hari hatowe abayobozi mu nzego z’ibanze bagera hafi ku bihumbi 39, kuri ubu imyanya itari irimo abayobozi igera ku bihumbi 13.