Hagiye gutangazwa icyemezo cy’urukiko ku rubanza rw’umunyemari Mironko François Xavier wishyuza Leta y’u Rwanda amafaranga yakoresheje agura intwaro mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rukiko rw’Ubujurire rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EACJ
Mironko François Xavier wamenyekaniye ku ruganda yashinze rutunganya ibikoresho bya pulasitiki ruherereye i Gikondo mu karere ka Kicukiro, Mironko Plastic Industries, amaze igihe yishyuza Leta y’u Rwanda amafaranga y’isoko ryo kugura intwaro avuga ko yari afite mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni isoko avuga ko yahawe ubwo Habyarimana Juvénal yayoboraga iki gihugu. Mu kirego yagejeje mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACJ, uyu mushoramari yasobanuye ko mu 1993 na 1994, Leta y’u Rwanda yahaye isoko ibigo bibiri yari ahagarariye, ryo kugura intwaro .
Ibyo bigo ni International Industries SA kiri mu Bubiligi na Mironko EURAFRIC SPRL kiri muri Luxembourg. Muri rusange bivugwa ko amafaranga yari akubiye muri iryo soko yari yahawe yari miliyoni 47,9 z’amafaranga yo mu Bubiligi, ni ukuvuga arenga miliyoni 12.5$ muri icyo gihe yahabwaga isoko.
Mironko agaragaza ko ibi bigo byazanye intwaro mu Rwanda nk’uko amasezerano yabiteganyaga, arishyurwa ariko hasigara umwenda ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 3,8 Frw. Muri iki kirego, Mironko yareze Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, asobanura ko Leta yanze kubahiriza amasezerano, ntiyamwishyura amafaranga yamusigayemo.
Yamenyesheje urukiko rwa EACJ ko ikibazo cye yakigejeje mu nkiko zo mu Rwanda kugeza ku rw’Ikirenga, azisaba ko zategeka Leta kumwishyura aya mafaranga yasigaye, ariko zitesha agaciro iki kirego.
Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda rwari rwatesheje agaciro icyo kirego rugaragaza ko nta kimenyetso gihamya ko aya masezerano Mironko avuga yabayeho. Yaregeye Urukiko rwa EACJ narwo tariki ya 6 Mata 2022 rwanzura ko nta bubasha rufite bwo kuburanisha iki kirego.
Mironko nabwo ntiyanyuzwe n’imikirize y’urubanza ahitamo kujurira mu Rukiko rwa EACJ rw’ubujurire. Biteganyijwe ko icyemezo kuri uru rubanza kizatangazwa ku wa 28 Gashyantare 2025, nk’uko KT Press yabitangaje.