banner

Hagiye gutangwa Indangamuntu z’ikoranabuhanga ku buryo zizajya zigendanwa no muri telefone

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) cyatangaje ko mu mu mezi 18 ari imbere, imirimo yo gutunganya indangamuntu y’ikoranabuhanga izaba igeze ku musozo ku buryo Abanyarwanda ba mbere bazatangira kuyikoresha, aho bishoboka ko umuntu yayigendana muri telefone cyangwa mudasobwa ibizwi nka QR Code.

Uyu mushinga ni agace k’umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y’Isi washowemo agera kuri miliyari 200 Frw. Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022/2023 igaragaza ko uyu mushinga wakabaye ugeze kuri 60% ariko ubu waradindiye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda, ubwo yisobanuraga imbere ya Komisiyo ishinzwe imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu PAC, kuri uyu wa 7 Gicurasi 2024, yemeye ko uyu mushinga watinze.

Yagaragaje ko Banki y’Isi yari yasabye ko kugira ngo irekure amafaranga bisaba ko habanza guhindurwa itegeko rigenga irangamimerere n’indangamuntu muri rusange. Ati “Iyo ni yo mbogamizi nyamukuru yabayeho bituma habaho gutinda gushyira mu bikorwa.”

Umushinga w’indangamuntu y’ikoranabuhanga biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itatu. Umuyobozi Mukuru wa RISA, Innocent Bagamba Bahizi yatangaje ko uyu mushinga uteganyijwe gukorwa mu byiciro bine.

Muri uru rugendo kandi hanakozwe inyigo y’uko ibitabo byose bikoreshwa mu irangamimerere na serivisi zitandukanye zizakorana n’indangamuntu. Ati “Ayo makuru yose tuzayafata tuyashyire muri sisiteme muri rusange noneho ukagenda uyatunganya, aho nzaba nshobora gukoresha irangamuntu yanjye mu buryo bw’ikoranabuhanga aho kuba ya yindi ifatika.”

Inkuru Wasoma:  Ingabo z'u Rwanda (RDF) zashimiwe ibikorwa by'indashyikirwa zikomeje kugaragaza mu butumwa bwa na Loni- AMAFOTO

Yasonanuye ko biteye n’uburyo sisiteme nyinshi zubatse byasabye ko hakorwa icyo bise ‘pre-enrollment platform’ nyuma hakazabaho gukora nyirizina ku ndangamuntu y’ikoranabuhanga.

Yavuze ko ubu bari gutanga amasoko ndetse ba rwiyemezamirimo batangiye gupiganwa ku cyiciro cya nyuma cy’uyu mushinga ku buryo mu mezi 18 asigaye uzagerwaho 100%. Ati “Mu mezi 18 ari imbere ni bwo tuzaba turi gukora ku mushinga nyirizina, nizere ko uzaba urangiye.”

Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens yabajije ati “ubwo ni ukuvuga ngo mu mpera z’umwaka utaha abantu bazaba batangiye kuba bazifite.” Bahizi yahise asubiza ati “Yego.”

Ibikorwa byo kubaka Sisiteme y’Indangamuntu y’ikoranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40Frw azatangwa na Banki y’Isi. Amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu y’ikoranabuhanga arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by’intoki zose, ishusho y’imboni, amazina y’umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, email na nimero za telefone ku bazifite n’ibindi.

Ni indangamuntu umuntu azaba ashobora guhabwa ikarita yayo nk’uko bisanzwe, kuba wagendana muri telefone cyangwa mudasobwa ibizwi nka QR Code, ndetse no kuba ushobora kuba undi muntu yayikohereza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved