Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika byatangaje ko umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 utaragaragazwa imyirondoro ye amaze igihe kingana hafi n’umwaka afungiye mu mujyi wa Oslo mu gihe hari hategerejwe ko icyifuzo cy’u Rwanda cyo kuba yakoherezwa, gifatwaho umwanzuro. Polisi yo muri Norvège yavuze ko uyu mugabo ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi agiye koherezwa mu Rwanda.
Umuvugizi w’Urwego rushinzwe iperereza muri iki gihugu (KRIPOS), Elise Kjæraas, yavuze ko hakozwe iperereza mu rwego rwo kureba niba ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bigaragaza ko koherezwa mu Rwanda ari ngombwa. Polisi yo muri Norvège ivuga ko imyirondoro y’uriya mugabo itashyizwe hanze.
Polisi yo muri Norvège ivuga ko habanje gukorwa iperereza ry’ibanze mbere y’uko uyu mugabo afatwa. Iki gihugu cya Norvège cyagiye gisabwa kohereza Abanyarwanda bagihungiyemo basize bakoze Jenoside mu Rwanda.
Polisi yo muri Norvège yavuze ko umugabo uri mu kigero cy'imyaka 40 ukurikiranweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi agiye koherezwa mu Rwanda. Uyu mugabo utaragaragazwa imyirondoro ye amaze igihe kingana hafi n’umwaka afungiye mu mujyi wa Oslo pic.twitter.com/DLJDKJw0qa
— IMIRASIRE TV (@imirasiretvcom) September 24, 2023