banner

Hagiye kubakwa ‟Musanze Convention Center”

Mu myaka itanu ishize, Akarere ka Musanze kagiye gatekereza imishinga itandukanye ijyanye no guteza imbere ubukerarugendo bukorerwa muri ako karere, ariko bikarangira itagezweho bitewe no kubura amikoro yo kuyishyira mu bikorwa.

Muri iyo mishinga, uwavuzwe kenshi ni uw’inyubako nini yakira inama mpuzamahanga zikomeye yiswe ‟Musanze Convention Center”, yagombaga gutuma Umujyi wa Musanze ufatwa nk’igicumbi cy’ubukerarugendo urushaho kwakira neza abawugana.

Iyo nyubako ni kimwe mu bikorwaremezo byifuzwa byagarutsweho na benshi mu biganiro byabereye mu Karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki 20 Gashyantare 2025, byahuje bamwe mu Bashoramari baturuka mu gihugu cy’u Buhinde n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwari buherekejwe n’ubw’Akarere ka Musanze.

Ibyo biganiro byari bigamije kurebera hamwe amahirwe y’ishoramari aboneka mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Karere ka Musanze, no kurebera hamwe uburyo Abashoramari b’Abahinde bakongera ibikorwa by’ishoramari bahakorera bikarushaho guteza imbere ako gace k’ubukerarugendo n’abagaturiye.

Nyuma y’ibyo biganiro, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Marice, yatangarije Kigali Today ko iryo shoramari ry’u Buhinde mu Ntara ayoboye hari byinshi rije gufasha mu kurushaho kuzamura iterambere ry’abaturage, Intara n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati ‟Ni ubufatanye n’abo bashoramari b’Abahinde. Iibyo bifuza gushoramo imari harimo urwego rw’uburezi, urwego rw’ubuvuzi aho bazongera umubare w’ibitaro, ubukerarugendo, inganda n’ibindi. Ariko ayo mashuri natwe turifuza ko abana barererwa muri iyi ntara bose babyungukiramo. Ayo mavuriro na yo ni ayigenga ariko ari ku rwego rwiza ku buryo abajyaga kwivuriza hirya no hino baba bagize ahantu bivuriza, Ikindi, izo nganda n’amahoteli byose bizatanga imirimo n’ubushobozi,”

Guverineri Mugabowagahunde, yagarutse no ku nyubako ya Musanze Convention Center yavuzweho kenshi muri iyo nama, hakaba hari umushoramari w’Umuhinde wifuje kuyubaka.

Inkuru Wasoma:  Rubavu: Isoko ry'ibiribwa rifatanye n'ibarizo rirabahangayikishije

Ati ‟Hari uwifuje kubaka salle nini yakira inama, yavuze ko ashaka gutangiza miliyoni 6$ mu kubaka icyo cyumba cy’inama mu mujyi wa Musanze, ariho navugaga nti abantu bagiye kwicara bige kuri ibyo bikorwa, barebe ngo byakubakwa bite, byatwara amafaranga angana iki”.

Ambasaderi w’u Buhinde mu Rwanda, H.E Mridu Pawan Das, witabiriwe ibyo biganiro asanga u Rwanda ari igihugu cyiza cyo gushoramo imari, aho yibanze ku miterere y’ikirere.

Avuga ko mu bikorwa u Buhinde bugiye kongera by’umwihariko mu Karere ka Musanze birimo kuzamura ubuhinzi nk’agace kera cyane, guteza imbere ubukerarugendo hubakwa ibikorwaremezo birimo inganda n’amahoteli, mu rwego rwo kurushaho gufasha abahagana baza kureba ibyiza nyaburanga birimo ibirunga n’ingagi.

Harerimana Jean Leonard uhagarariye Rwanda Hospitality Association mu Ntara y’Amajyaruguru zone B, avuga ko Akarere ka Musanze kari mu duce tutaragera ku rwego rwo kwakira abantu bose baza bakagana, aho yemeza ko ibikorwaremezo bikenewe kongerwa.

Yaguze ati ‟Birasaba ko abashoramari bakomeza kubaka ibikorwaremezo kuva kuri hoteli y’intenyeri imwe kugeza ku nyenyeri eshanu. Tumaze gukorana inama n’aba bashoramari bo mu Buhinde, ku kubaka inyubako abantu bose bakwibonamo, ibyo byazatworohereza muri aka gace kumva ko turi ku rwego rwakwakira abantu benshi. Ni yo mpamvu nakomeje kugaruka ku nyubako nini ya Musanze Convention Center ishobora kwakira abantu benshi, tuyibonye yadufasha cyane”.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe iterambere (RDB) yerekana ko mu 2023 Abahinde bashoye mu Rwanda miliyoni 175.2$ arenga miliyari 245 FRW mu mishinga igera ku bihumbi bitatu.

Iryo shoramari ryakomeje kwaguka kugera kuri Miliyoni magana ane z’Amadolari ya Amerika uyu munsi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!