Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko igiye kubaka Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Rusizi ya Gatatu  rwitezweho kwegereza amashanyarazi abaturage bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

 

Uyu mushinga w’Urugomero rw’Amashanyarazi rwa Rusizi ya Gatatu ruzatangira kubakwa mu mwaka wa 2026 hari hashize imyaka isaga 10,  buvugwa ko ruzubakwa ariko ukaba wari utarashyirwa mu bikorwa.

 

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yavuze ko nyuma y’ibiganiro n’inama zitandukanye zagiye zihuza impande zirebwa n’ umushinga w’iyubakwa ry’uru rugomero, ubunoneho hanzuwe ko rugomba gutangira kubakwa.

 

Minisitiri Gasore kandi yavuze ko uru rugomero nirwuzura ruzafasha mu kwegereza amashanyarazi abaturage barenga ibihumbi 300 bo mu Rwanda, u Burundi na Congo.

 

Uru rugomero rwa Rusizi ya Gatatu rukaba rugiye kubakwa  ku Mugezi wa Rusizi mu gice cy’imisozi miremire y’Umurenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi.

 

Minisitiri Gasore yavuze ko imyiteguro yo gutangira kubaka uru rugomero igeze kure ku buryo imirimo nyirizina izatangirana n’umwaka utaha wa 2026.

Uru rugomero rwa Rusizi ya Gatatu, ruzubakwa ku nkunga ya Banki y’ishoramari y’u Burayi, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Banki y’Isi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

 

Biteganyijweko ruzuzura rutwaye agera kuri miliyoni 800 z’Amadorali ya Amerika, rukazatanga megawatt 206 zizasaranganywa n’ibi bihugu uko ari bitatu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.