banner

Hagiye kugerage kugura gazi ku bilo aho kugura icupa ryose

Minisiteri y’Ibidukikije (MoE) yatangaje ko mu Gihugu hose hagiye gukorerwa igeragezwa ku ngo ibihumbi 50, ryo kureba niba abaturage bafashwa kugura Gaz ku biro, bijyanye n’amafaranga  bafite,  aho kugura icupa ryose nk’uko bisanzwe bikorwa.

Ni mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zituruka ku gukoresha ibicanwa birimo inkwi n’amakara byangiza ibidukikije.

Minisitiri w’Ibidukikije Dr Uwamariya Valentine yabibwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Werurwe 2025.

Ni mu biganiro byahuje abo Badepite na Minisiteri y’Ibidukikije n’Ikigo cy’Ubutaka kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) by’umwaka wa 2023-2024.

Inkuru Wasoma:  Insengero nshya zigiye kujya zishyura miliyoni 2 zidasubizwa mbere yo kwandikwa

Minisitiri Dr Uwamariya Valentine yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda irimo gukora igerageza ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo aho bashaka ko umuntu yazajya agura gazi bitewe n’amafaranga afite.

Yahamije ko mu gihe ubwo buryo buzaba bwakunze buzafasha abaturage b’amikoro make kuyibona bityo batandukanye no gucana inkwi.

Yagize ati: “Turi mu mushinga uzakorwa nk’uko umuntu agura amakara make, ku buryo umuntu yagura gazi ijyanye n’amafaranga afite.”

Yongeyeho ati: “Tugiye gukora igerageza ku ngo ibihumbi 50 mu bice bitandukanye by’igihugu harimo n’Umujyi wa Kigali nibikunda tuzabyagura tugere no mu ngo nyinshi turebe ko byagira icyo bifasha.”

Minisitiri Dr Uwamariya Velentine yahishuye ko harimo gukora igenzura ryafasha abaturage kugura gazi bakeneye aho kugura icupa ryose

Minisitiri Dr Uwamariya yavuze ko ingamba zo guhangana n’ibicanwa byangiza ibidukikije zashyizweho zidatanga umusaruro uko bikwiye.

Yongeyeho harimo gushakwa ahantu hakoreshwa inkwi cyane zo guteka, nko mu nzego za Leta cyangwa ibigo nk’amashuri n’amagororero ngo harebwe niba hakoreshwa gazi.

Yavuze ko hagenzuwe bakabona ko gutekesha gazi bidahenze, ugereranyije no gutekesha inkwi, ahubwo igihenze ari ibikorwa remezo bikenewe kugira ngo bishoboke.

Yagize ati: “Iyo urebye igiciro kigenda ku gutekesha gazi ntabwo ari kinini cyane ahubwo ibikorwa remezo by’ibanze ngo bikorwe ni byo bihenze.”

Yatanze urugero rw’ishuri Minisiteri y’Ibidukikije yasuye basanga bakoresha toni imwe ya gazi ifite agaciro ka 1 400 000 y’amafaranga y’u Rwanda, bakoresha ku gihembwe ariko bakoresha inkwi bagatanga miliyoni zisaga 3 ku gihembwe.

Ati: “Tuvuge n’iyo bagura toni ebyiri zaba zihendutse ugereranyije no gukoresha inkwi. Ariko imbogamizi bari bafite ni ukubona ibikoresha byo gutekesha bijyanye no gukoresha gazi”.

Hon. Nzamwita Deogratias yagaragaje ko abaturage bagikoresha inkwi n’amakara kandi bikomeje kubangamira ibidukikije.

Minisiteri y’Ibidukikije yahamije ko kugira ngo iyo gazi ikenewe iboneke hazashyirwaho ibikoresho bikenewe mu kuyitekesha ariko no kongera ububiko bwayo mu Gihugu kuko ubuhari budahagije.

Ni mu gihe kenshi usanga ibiciro bya gazi bizamuka, abaturage babyinubira kubera ko ubushobozi baba bafite budahura n’icyo giciro.

U Rwanda rwihaye intego ko ruzagabanya ibyuka bihumanya ikirere bikomoka ku bicanwa no ku binyabiziga bishaje ku kigero cya 38% mu 2029.

Abadepite bagaragaje impungenge ku ikoreshwa ry’inkwi n’amakara byangiza ibidukikije

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!