Hagiye kuvugururwa ibiganiro bitangwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yatangaje ko hagiye gukorwa amavugurura mu buryo ibiganiro byatangwaga muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, bikazagezwa mu nzego zose kandi aho bitangirwa bakagaruka ku nzitizi nyakuri n’ibihabera bibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibi bibaye nyuma y’uko Ihame ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda ryahagurukiwe, ubwo hamaraga kugaragara abari kuriteshukaho, aho bamwe mu bayobozi bakoze ayo makosa bagiye bayasabira n’imbabazi abandi bakavanwa mu mirimo yabo.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascene Bizimana yabwiye RBA ati “dushaka kongera kuvugurura ibyo biganiro bikagera mu nzego zose. Niba tugiye gutanga ikiganiro I Nyamasheke, I Rusizi, Kirehe abantu bakaganira kubyo babonye urugendo ku Bumwe bw’Abanyarwanda rumaze kugeraho aho hantu, hakanaganirwa ku nzitizi nyakuri z’aho hantu bari.”

Minisitiri Bizimana yakomeje avuga ko ‘haba n’ahandi hagenda hagaragara amakoperative abantu bagenda bashing ugasanga ashingiye ku nyito ya kera, ugasanga nk’urugero bati ‘koperative y’Abanyagikongoro’ ni ukuvuga ko niba abantu bacyibonamo abanyagikongoro ntabwo barimo kujyana n’icyerekezo cy’igugu n’aho kigeze.’

Min. Dr. Bizimana yavuze ko amashyirahamwe ashingiye ku nkomoko agaragara ahantu henshi mu gihugu agihambiriye ku turere twa kera adakwiriye. Yanashimangiye ko amoko gakondo kuba akiriho nta kibazo kirimo ariko yose uko ari 19 ashatse gushyiraho inzego z’ubuyobozi byaba ari icyaha gihanirwa n’amategeko, kuko byaba bibaye ivangura no kurema amacakubiri.

Yasoje ahamya ko abaturage bemerewe gushinga amashyirahamwe ariko adashingiye ku gatsiko, kuko bikozwe bityo igihugu cyazaba akajagari nyamara hari imiyoborere izwi abaturage bahisemo.

Inkuru Wasoma:  Impamvu amatora yo gushaka meya mushya wa Rubavu yasubitswe

Inkuru Wasoma:  Paul Kagame yoherereje ubutumwa bukomeye Perezida wa Congo ayisaba gushyigira u Rwanda

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved