banner

Hahishuwe icyaha gikomeye cyatumye undi mwarimu atabwa muri yombi igitaraganya

Umwarimu w’imyaka 32 y’amavuko wo mu Karere ka Rusizi, wigisha mu ishuri ribanza rya Mukenke yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanyiriza umwana w’imyaka 15 mu ishyamba ry’umuturage riri muri uyu Murenge ndetse hakaba hari andi makuru avuga ko atari ubwa mbere uyu mwarimu amusambanyije.

Ubusanzwe amakuru avuga ko uyu mwarimu afite umugore w’umwarimukazi ndetse bakaba bafitanye abana babiri. Uyu mwana w’umukobwa avuga ko uyu mwarimu tariki ya 21 Mutarama uyu mwaka, yamusambanyije amuha 1000 Frw, kugira ngo atabivuga ndetse ngo amusaba ko ku munsi ukurikiyeho bahurira mu isantere akamugurira fanta bakongera.

Uyu mwana yabiganirije abantu bakuru, maze ubwo yazaga ngo amugurire fanta baramukurikira nyuma ahura n’uyu mugabo amugurira fanta ebyiri bajya gusambanira mu ishyamba, abo bantu bahita bamufatira mu cyuho bamushyikiriza ubuyobozi. Amakuru avuga ko uyu mwana yaretse ishuri akaba yari asanzwe akora akazi ko mu rugo.

Inkuru Wasoma:  Bafashwe bagiye kuvunjisha amadorari y’amiganano

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndagijimana Louis Munyemanzi yemeje aya makuru avuga amakuru bayamenye ndetse ko ukekwa yatangiye gukurikiranwa. Ati “Nibyo koko ayo makuru twayahawe n’ubuyobozi bw’Umurenge ko uwo mwarimu ashobora kuba yakoze icyo cyaha cyangwa se ayo mahano, ariko ayo makuru araza kwemezwa n’inzego zibishinzwe kuko hari ibyo babanza gupima ku mwana wangijwe.”

Yakomeje agira ati “Twe nk’ubuyobozi  bw’Akarere icyo turi gukora ni ugukurikirana ko uwahemukiwe yitabwaho n’inzego z’ubuzima zibishinzwe ariko noneho n’uwakoze icyaha akaba ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.”

Kuri ubu uyu mwana wasambanyijwe ari kwitwabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Bushenge mu gihe ukekwaho iki cyaha yatawe muri yombi na RIB mu gihe iperereza kuri iki cyaha rikomeje.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved