Hahishuwe uko byagenze kugira ngo umunyeshuri w’i Muhanga abyariye mu bwiherero bwa Gare

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2024, umunyeshuri w’imyaka 18 wiga mu Ishuri ry’Imyuga ryo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga yafashwe n’ibise ubwo yari muri Gare ya Muhanga, yinjira mu bwiherero ahita yibaruka.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude ndetse avuga ko batari bazi ko atwite. Ati “Nibyo yabyariye mu bwiherero, hagati ya saa tanu na saa sita, amakuru twamenye nyuma yo kuganira n’uwo byabayeho n’umuyobozi w’ikigo yigaho, ni uko batari bazi neza ko atwite ndetse akaba ari yo mpamvu yashatse gutaha ibise bikamufatira muri Gare.”

Nshimiyimana yakomeje avuga ko uyu mukobwa n’umwana we bahise bajyanwa ku Bitaro by’i Kabgayi ndetse bahita bahamagara ababyeyi be bari batuye mu Karere ka Kamonyi, yongeyeho ko kuri ubu uwo mukobwa n’umwana we bameze neza kandi bakomeje kwitabwaho muri ibyo Bitaro.

Inkuru Wasoma:  Uruganda rw’isukari rwa Kabuye rwafunze imiryango

Inkuru Wasoma:  Umupadiri wo muri Kirehe yanze guhaza Ukaristiya abakristu kubwo kwanga gutanga ituro ry’inyubako

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved