Muri gare zo mu mujyi wa Kigali hiyongereyemo imodoka nto zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoresha amashanyarazi, aho ibiciro ku mugenzi ari amafaranga 500frw. Izi modoka ziri gukorera kuva muri Gare ya Nyanza Kicukiro ujya mu mujyi Downtown, Remera-Mu mujyi, mu mujyi-Kagugu, Mu mujyi Nyabugogo.

 

Ba nyiri izo modoka batangaje ko hari n’indi mihanda igiye gufungurwa zikajya zikoreramo. Umwe mu bashoferi batwara izo modoka zikigo ‘Go Green Transport’ yavuze ko ibiciro ari ibisanzwe 500frw kandi zikaba ari nziza zirinda abantu ubushyuhe, abantu bose baba bicaye mu kwirinda kubyigana.

 

Izi modoka zifite imyanya 22 y’abagenzi hiyongereyemo n’uwa 23 wa shoferi. Habanje kuza imodoka 10 zitwara abantu mu buryo bwa rusange n’izindi ebyiri za ‘Pick-up’ kandi zose zitwarwa n’amashanyarazi 100%.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.