Abanyarwanda batuye hijya no hino mu Gihugu, batangiye guhabwa telefone zigezweho, aho izigera kuri miliyoni n’ibihumbi 200, ari zo zizahabwa abazifuza bushyuye ku kiguzi gito. Iyi telefone ikoresha umuyoboro wa 4G, umuvuduko wa RAM wa GB2, ikaba ifite ubushobozi bwo kubika ibintu kugera kuri GB 32, izi telefone zitangwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ikoranabuhanga (MINICT), na Sosiyete izicuruza mu Rwanda ya Airtel.
Kuva tariki 04 Ukuboza 2023, i Nyanza niko Karere kabimburiye utundi mu guhabwa izo telefone mu Ntara y’Amajyepfo, aho abaturage benshi bari bahazindukiye babukereye ngo bahabwe izo telefone muri gahunda ya Connect Rwanda 2.0. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abahabwa izi telefone kutazigurisha ahubwo bakazikoresha izindi serivise, ndetse ibafashe kumenya amakuru no kumenyera gukoresha ikoranabuhanga.
Agira ati “ izo telefone zizafasha abaturage gusaba serivisi bajyaga gushakira ku biro by’ubuyobozi, ubu umuturage azajya Atanga 20,000 Frw, ahabwe telefone anishyure 1000 Frw cyo kwiyandikisha ngo abone uko ahamagara na internet y’ukwezi kose, Leta izjye imwishyurira 50,000 Frw.”
Guverineri Kayitesi avuga ko kuba abaturage bagiye kubona telefone zigezweho bizatuma babasha kumenya amakuru ku iteganyagihe, gutangira amakuru ku gihe mu kubungabunga umutekano, kumenya amakuru ku masoko n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga. Intara y’Amajyepfo irateganya gutanga telefone zisaga ibihumbi 130, zikaba zitangirwa ku maduka ya Airtel mu gihugu hose.
Abaturage batangaje ko bishimira kuba Umukuru w’Igihugu abageneye telefone kuko bitari byoroshye buri wese kwigindera telefone y’ibihumbi 70 Frw ngo ayigurire. Ubu umuntu wese ushaka iyi telefone yagana iduka rya Airtel rimwegereye agatanga ibihumbi 20 Frw agacyura telefone.