Hakizimana washatse kuyobora u Rwanda yavuze ko abaye Perezida yakura muri gereza abantu bose barengeje imyaka 60 y’amavuko

Hakizimana Innocent, umwarimu wo mu karere ka Nyabihu, wamenyekanye nyuma yo gutangaza ko ashaka kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda, yatangaje ko iyo aza kuba Umukuru w’Igihugu, nta muntu wari kujya arenza imyaka 60 y’amavuko ngo akomeze kuguma muri gereza, ahubwo ngo yari kujya abareka bagataha bakajya gusenga kugira ngo bazasaze neza.

Iyi ni inkuru dukesha umuyoboro wa YouTube witwa ‘Umukunzi Tv’ mu kiganiro batambukijeho ku wa 9 Kamena 2024, uyu mugabo utarasohotse ku rutonde rw’agateganyo rw’abakandida bemerewe kwiyamamariza kuri uyu mwanya rwashyizwe hanze na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yavuze ko atanyuzwe n’ibyabaye [kuba ataruriho] ndetse arenzaho ibintu byinshi avuga ko yari gukora iyo aba Umukuru w’Igihugu.

Muri iki kiganiro Hakizimana yatanze imigabo n’imigambi myinshi ariko harimo uwatunguye abantu benshi, aho yavuze ko iyo aza kuba Perezida w’u Rwanda, nta muntu wari kurenza imyaka 60 akiri muri gereza, hatitawe ku byaha bakoze cyangwa se imyaka bakatiwe.

Yagize ati “Abanyarwanda bose bafite cyangwa barengeje imyaka 60 y’amavuko, bititawe ku myaka bakatiwe cyangwa ku byaha bakoze, baba bakwiye gukurwamo [gufungurwa], bakajya gukora amasengesho mu ngo zabo, bakitegura kuba bapfa biyejeje, banihanye muri sosiyete nyarwanda. Ibi bagomba kubikora kugira ngo bazanabone uko babona n’ijuru bibaye ngombwa.”

Ikindi yavuze cyatunguranye yavuze ko yari gushyira mu mategeko ko kubana hagati y’umugore n’umugabo atari agahato, bityo ngo agashyiraho imyaka abashaka kubana bakajya bayisinyira, yashira bakumva bakomeza kubana bakongeraho indi ariko mu gihe batanyuzwe bagahita batandukana ngo kuko kubana n’uwo mwashakanye ari nk’agahato abona ntacyo bimaze.

Uyu mugabo asoza ikiganiro yavuze ko atanyuzwe n’ibyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje, ngo kuko yabonaga yarujuje ibisabwa byose, ku ruhande rwe yavuze ko atazacika intege ahubwo ngo kuri ubu agiye gushing Ishyaka, kugira ngo mu matora y’ubutaha azatange kandidatire afite ishyaka abarizwamo.

Inkuru Wasoma:  Ibikubiye mu masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Venezuela

REKA IKIGANIRO HAKIZIMANA YAGIRANYE N’UMUNYAMAKURU

Inkuru Wasoma:  Ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique byashimwe n’umugaba mukuru w’ingabo w’icyo gihugu

REKA IKIGANIRO HAKIZIMANA YAGIRANYE N’UMUNYAMAKURU

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved