Hakomeje kunengwa abacungagereza bagaragaje ko bari kurengera wa mugore ukurikiranweho kwica Akeza abereye mu kase kurusha abandi bagororwa

Kuwa gatanu w’iki cyumweru kiri kurangira, kuwa 7 Nyakanga 2023, nibwo habaye urubanza rwa Mukanzabarushimana Marie Chantal ukurikiranweho kwica umwana yari abereye mukase witwa Akeza Rutiyomba Elsie w’imyaka itanu. Uyu mwana yapfuye kuwa 14 Mutarama 2022, aho yasanzwe mukidomoro cy’amazi.

Ubwo urubanza rwabaga, Mukanzabarushimana yari yazanwe hamwe n’abandi bagororwa bari baje mu manza zabo, ariko abanyamakuru bari bitabiriye uru rubanza batunguwe cyane no kubona abacungagereza babiri barwanira cyane ko Mukanzabarushimana atagaragara kuri kamera mu gihe batari bitaye ku bandi bagororwa b’abagabo bari kumwe na we.

Si ibyo gusa kandi, bamwe mu banyamakuru bari bari gufata amashusho n’amafoto bagiye bagirana ibihe bitari byiza n’abo bacungagereza cyane cyane uwitwa Ndagijimana ndetse na Turatsinze, aho Mukanzabarushimana wari ufite ibitabo mu ntoki yageragezaga kwihisha isura ariko kandi abo bacungagereza bakiyama cyane by’umwihariko abanyamakuru kubafotora igihe bagerageje gufotora Mukanzabarushimana.

Nyuma y’urubanza ni ibintu byavuzweho n’abanyamakuru batandukanye mu matsinda, aho hari n’abagiye babivugaho mu biganiro ku bitangazamakuru bakorera. Abenshi bagaragaje ko iyi myitwarire ku mucungagereza igaragaza ubunyamwuga buke, basaba ubuyobozi bw’urwego rw’igihugu rw’abacungagereza [RCS] ko bajya babanza kuganira n’abacungagereza bakababwira imyitwarire bagomba kugira igihe bari hanze ya gereza ahagaragara.

Umusesenguzi akaba n’umunyamakuru Karegeya, yagize ati “iyo umugororwa yavuye muri gereza akajya hanze, aba ari kuka rubanda, mu rukiko itangazamakuru riremewe kuko abanyamakuru baba bemerewe gufata amashusho, rero kubona umucungagereza arwanira ko umugororwa adafotorwa, abantu dushobora gutekereza ibintu byinshi bitandukanye ku mubano wabo.”

Yakomeje agira ati “dushobora gukeka ko nka Mukanzabarushimana ashobora kuba aha amafaranga bariya bacungagereza, cyangwa se tugakeka ko baryamana, n’ibindi byinshi, rero si kubacungagereza gusa, ahubwo ibi bibere isomo buri mukozi wa leta wese uko agomba kwitwara imbere y’abanyarwanda, kugira ngo akazi agomba gukora kanoge kandi kagaragare ko kakozwe n’umunyamwuga.”

Inkuru Wasoma:  Ikijumba kibisi cyatumye umugore w’I Muhanga akubita umwana aramwica

Uru rubanza rwa Mukanzabarushimana rwabaye rumaze gusubikwa inshuro zigera kuri 5 zose, kuko bwa nyuma rusubikwa hari kuwa 5 Nyakanga 2023, ariko ruba nibwo ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso byose ndetse n’uruhande rw’uregwa rurisobanura.

Inkuru Wasoma:  Mu ntara y’amajyepfo niho hapfa abantu benshi kurusha izindi mu Rwanda

Uru rubanza rwa Mukanzabarushimana rwabaye rumaze gusubikwa inshuro zigera kuri 5 zose, kuko bwa nyuma rusubikwa hari kuwa 5 Nyakanga 2023, ariko ruba nibwo ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso byose ndetse n’uruhande rw’uregwa rurisobanura.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved