Hakozwe ‘bougies’ zidasanzwe zifite impumuro y’ibiryo bya KFC

Ikigo gikora ‘bougies’ zidasanzwe, Homesick cyafatanyije na restaurant yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, KFC, bakora bougies zidasanzwe zifite impumuro y’ibiryo bya KFC.

Izi bougies zakozwe mu rwego rwo gufasha abakunzi b’iyi restaurant iri mu zamamaye ku Isi, gukomeza kuyiyumvamo no kwiyibutsa ibyiza by’ibiryo byayo nubwo baba bari kure.

7sur7 yatangaje ko byakozwe by’umwihariko mu gufasha abakiliya ba KFC bagiye mu biruhuko bisoza umwaka, kugira ngo izo bougies zikoreshwe mu gihe bari ku meza n’iyo baba bari kurya andi mafunguro.

Inkuru Wasoma:  Umwe mu mpanga zavutse zifatanye yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye cyane -AMAFOTO

Uretse bougies, hanakozwe umubavu w’ubwo bwoko uzajya ukoreshwa mu modoka.

KFC ni imwe muri restaurant zamamaye hirya no hino ku Isi, ndetse no mu Rwanda ihafite ishami. Izwi cyane kubera inkoko n’ifiriti bifite umwihariko.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved