Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne yavuze ko bari gukora ibishoboka byose ngo bace ubucuruzi bwo kuzunguza inyama mbisi muri aka gace, ni muri urwo rwego Ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’Inzego z’Umutekano batangiye umukwabu wo gufata abazunguzayi b’inyama mbisi no guca ubu bucuruzi buri kwaduka.
Iyo utembereye mu kagali k’Akabahizi mu murenge wa Gitega ahegereye ibagiro rya Nyabugogo usanga hari ubucuruzi bw’inyama mbisi bukorerwa mu muhanda. Gitifu Mugambira yavuze ko bamaze gufata inyama nyinshi zacuruzwaga muri aka gace, ndetse baganiriza n’abazicuruza kuburyo bizeye ko ubu bucuruzi bugiye gucika.
Yagize ati “Ntabwo byoroshye ariko turi kugerageza kubirwanya kuko inyama zigomba kugira aho zicururizwa.”
Abaturage batuye muri aka gace babwiye Igihe ko bibashimishije kuba ubuyobozi bwashyize imbaraga mu kurwanya ubu bucuruza budasanzwe, bavuga ko byari biteye ikibazo kubona umuntu ari gucuruza inyama mu mashashi batanazi aho zaturutse.
Bakomeje bavuga ko kuba ubu bucuruzi bugiye gukumirwa bagiye guhumeka kubera ko abenshi bazibwaga inka zabo zimaze kubagwa zigacuruzwa muri ubwo buryo kuko hari n’abakozi bo mu ibagiro bibaga inyama bakajya kuzigurisha muri ubwo buryo bityo ubwo ubuyobozi bwabihagurukiye bizeye ko ibi biracika burundu. SOMA N’IYI NKURU>>> Amakuru yimbitse kuri wa musore wari warapfuye akongera kugaragara Nyina yiyemerera ko bamushyinguye