Mu ijoro ryo kuwa 11 Kanama 2023 ahazwi nko muri Korodoro mu Giporoso mu kagali ka Kabeza, mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro hakozwe Operasiyo yasize abarimo indaya, ibisambo n’inzererezi batawe muri yombi. Ni Operasiyo yakozwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano zitandukanye ‘Joint Target Operation’ yabaye kuva saa 20h00’ kugera saa 22h00’ z’ijoro.
Iyi Operasiyo yakozwe mu rwego rwo gukumira no guta muri yombi abakekwaho ibyaha bitandukanye bimaze gufata indi ntera muri ako gace. Ni agace kazwi ku kuba indiri y’indaya, ubujura, ubusinzi bukabije kuburyo ushobora kuhagera ku manwa y’ihangu ukagira ngo uri mu yindi si.
Ubwo inzego z’umutekano zatangiraga iyi Operasiyo abenshi bakwiye imishwaro ariko indaya 18 zirafatwa. Hafahwe kandi abasore bakekwaho ubujura bagera ku 10 bivugwa ko bakorana bya hafi n’izo ndaya mu kwiba bacucura abaguzi bazo ndetse bambura abahisi n’abagenzi.
Muri iyi Operasiyo kandi hafashwe inzererezi, aho abari mu tubari basabwe kwerekana ibyangombwa bibaranga, bikarangira 4 babigendeyemo. Hafashwe kandi umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 bivugwa ko ari umuzunguzayo w’inkweto muri ako gace.
Abateza urusaku bahawe gasopo ndetse hafatwa ibyuma birimo bafre, mixer ndetse na mudasobwa byatezaga urusaku. Abenshi mu bafatiwe muri iyi operasiyo bari bahaze inzoga zirimo izikomeye bose bajyanwe muri Transit center I Gikondo.