Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abacuruzi 67 bazira ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge. Umuvugizi w’uru rwego, Dr. Murangira Thierry, yavuze ko iyi operasiyo yiswe ‘Usalama IX’ yakozwe kuva kuwa 14 kugeza kuwa 18 Kanama, aho aba bakekwa bafashwe.
Iyi operasiyo kandi yakozwe ku bufatanye na polisi y’u Rwanda, Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikike mu Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti, Ikigo gishinzwe kurengera umuguzi mu Rwanda, Ikigo gishinzwe ubuziranenge, ikigo cy’u Rwanda gishizwe abinjira n’abasohoka, REG, ikigo gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikig gishinzwe peterori na gaze, Urwego rw’abikorera n’abandi.
Iki gikorwa kiri muri gahunda y’umuryango wa Polisi ihuriweho mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ku bufatanye na polisi mpanabyaha (INTERPOL). Ibiryo, ibinyobwa n’ibindi bicuruzwa byafashwe, ntabwo byari byujuje ubuziranenge kandi bigurishwa mu buryo butemewe.
Dr. Murangira, yavuze ko agaciro k’ibicuruzwa byafashwe kangana na miliyoni 100.4frw. ibicuruzwa byahise byangizwa bifite agaciro ka miliyoni 61.4frw. yagize ati “nibura abantu 67 batawe muri yombi, bafungiye kuri sitasiyo za RIB zitandukanye mbere y’uko dutanga dosiye yabo mu bushinjacyaha.”
Yakomeje avuga ko mu bafashwe, 29 ari abanyarwanda n’abanyamahanga 38. Abanyamahanga barimo 19 bo muri Tanzaniya, umwe wo muri Sudani, babiri bo muri Turukiya, batandatu bo muri Nijeriya, batanu bo muri Tchadi, babiri bo muri Uganda, umwe ukomoka muri Kongo, umwe wo muri Malawi n’undi wo muri Etiyopiya.
Ibicuruzwa byafashwe bitujuje ubuziranenge birimo ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 36.2frw, ibinyobwa bifite agaciro ka miliyoni 13.2frw, amavuta yo kwisiga afite agaciro ka 333,000frw hamwe n’imiti ifite agaciro ka miliyoni 1.4frw.