Kuru uyu wa gatandatu tariki 26 Kanama 2023 ubwo hasozwaga umuganda rusange mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge, hakozwe umukwabo wo gufata inzererezi hafatirwamo abakobwa babyaye n’abatwite, byemezwa ko basubizwa mu bice bavukamo. Muri uyu mukwabo hafashwe abakobwa batatu bafite impinja n’abandi batanu batwite.
Aba bakobwa bakunze kwirirwa mu gishanga giherereye mu murenge wa Muhima ariko bwakwira bakajya kurara ku mubaraza y’inyubako zitandukanye no muri gare ya Nyabugogo, bamaze gufatwa baganirijwe babwirwa ko bagiye gusubizwa iwabo.
Umwe muri abo bakobwa witwa Igihozo Ange wabyaye afite imyaka 21, aho amaze icyumweru kimwe abyaye, yavuze ko atazi umugabo wamuteye inda kandi nanafatwa akajyanwa iwabo azahita agaruka muri Kigali kubera ko atashobora ubuzima bw’iwabo.
Yavuze ko kugira ngo azagume mu karere ka Muhanga aho avuka, ari uko ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwamuha amafaranga y’igishoro akajya iwabo agacuruza, n’aho ubundi amafaranga y’itiki ntacyo yamara. Ubuyobozi icyakora bwatangajwe n’uko aba bakobwa bose barahiye ko nibagezwa iwabo bazahita bagaruka.
Umwe witwa Niyishimwe Monique uvuka muri Kirehe ariko waterewe inda mu karere ka Nyagatare yavuze ko azagezwa iwabo agahita agaruka. Yavuze ko ubwo yaterwaga inda yakoraga ibiraka I Nyagatare, agiye iwabo bamwirukaho bamubwira ko nta nda bamutumye, aba aribwo aza gutangira kuba mu mihanda ya Kigali.
Yakomeje avuga ko kujya iwabo nta mafaranga menshi ahawe ntacyo byamumarira. Ati “ubwo se amafaranga y’itiki ni iki yamara? Keretse bampaye inzu yo kubamo n’ayo gukoresha ubucuruzi.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko aba bakobwa benshi barara ku mabaraza y’inzu ndetse no muri gare ya Nyabugogo bakaba bagiye kubafasha gutaha iwabo, aboneraho no kubwira imiryango yabo kubakira no kutabaha akato kubera ko babyaye kuko aribyo bituma birirwa I Kigali kandi badafite aho kuba.