Hamas yatangaje amazina y’Abayisiraheli batatu bagomba kurekurwa ku munsi wa mbere w’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ihagarikwa ry’imirwano muri Gaza, nk’uko umuvugizi w’uyu mutwe yabitangaje ku rubuga rwa Telegram.
Ibi bishobora gufungura inzira yo gutangira agahenge . Mbere yaho, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yari yatanze ikibazo cy’uko ashobora gusesa ayo masezerano y’agahenge na Hamas niba uyu mutwe wa gisirikare w’Abanyapalestina utatanze urutonde rw’imfungwa z’Abayisiraheli bagomba kurekurwa mu cyiciro cya mbere cy’amasezerano.
Abu Obeida, umuvugizi w’ingabo za Hamas zishamikiye ku mutwe wa Qassam Brigades, yavuze ati: “Mu rwego rw’amasezerano yo guhererekanya imfungwa, twafashe umwanzuro wo kurekura uyu munsi: Romi Gonen, w’imyaka 24; Emily Damari, w’imyaka 28; na Doron Shtanbar Khair, w’imyaka 31.”
Aba bagore batatu b’abasivili bafashwe bugwate ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, mu gitero cya Hamas cyahitanye abantu bagera ku 1,200, mu gihe abandi 251 bashimuswe bajyanwa muri Gaza.