Umuvugizi w’Umutwe wa Hamas, Hazem Qassem, yatangaje ko uyu mutwe wifuza kurekura imbohe zose z’Abanya-Israel zikagenda inshuro imwe kugira ngo intambara ihagarare mu buryo burambye kandi ingabo za Israel zisigaye muri Gaza ziveyo.
Itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025, rigaragaza ko mu cyiciro cya kabiri cy’amasezerano y’agahenge hagati y’umutwe wa Hamas na Israel, uyu mutwe wifuza kurekura imbohe zose icyarimwe bitandukanye n’uko byagenze mu cyiciro cya mbere.
Qassem Yagize ati “Twiteguye ko guhererekanya imbohe mu cyiciro cya kabiri cy’amasezerano y’agahenge bizaba inshuro imwe, bikazavamo guhagarika intambara burundu ndetse n’ingabo za Israel zikava muri Gaza.”
Hamas yifuza ko guhererekanya imbohe nibirangira intambara ihita ihagarara burundu.
Gusa iki cyifuzo ntacyo Leta ya Israel yari yakivugaho, ariko bamwe mu bayobozi ba Israel cyane cyane abarimo abahezanguni ntibishimiye ko intambara yarangira igasiga Hamas iyoboye Gaza.
Intambara hagati y’ingabo za Israel na Hamas yatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023, nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye kigahitana abanya-Israel 1200 abandi barenga 250 bagatwarwa bunyago.