Umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Rongi mu karere ka Muhanga, Niyonzima Oswald, aravuga ko hamaze gufatwa abasore 10 mu bagize agatsiko k’insoresore ziyise ‘Abahebyi’ kateye ikompanyi y’ikirombe cyitwa ETs Sindambiwe iherereye muri uwo murenge bagatema abantu 10. Ibi byabaye mu ntangiriro za Nzeri.
Aba basore biyise Abahebyi ngo barahiye ko batazigera bakorera abandi bantu ku mushahara, ahubwo bazajya batera ubutaka bwahawe ba Rwiyemezamirimo bacukuremo amabuye y’agaciro. Aba basore barimo guhigwa ngo batabwe muri yombi kuko ari agatsiko k’abantu 25 nyuma y’uko batemye abarinzi 10 b’iyo kompanyi.
Gitifu Niyonzima yavuze ko bakimara kumenya iterwa ry’iko kirombe bahise batangira gushaka amakuru ku bagiteye ndetse bakora urutonde rw’abahateye kuko barabamenye. Yakomeje avuga ko uretse 10 bafashwe, abandi baracyashakishwa kugira ngo bakurikiranweho ibyaha birimo urugomo n’ubujura buciye icyuho.
Yakomeje avuga ko yibutsa abaturage ko nta n’umwe wemerewe kwishora mu bucukuzi butemewe kuko akenshi bukunda no gutwara ubuzima, ahubwo bagasaba akazi mu bafite ubucukuzi kuko bo bemererwa gucukura nyuma yo kugaragaza ko bafite ubushobozi bwo kurinda impanuka za hato na hato abo bakoresha.
Abafashwe bategerejwe kugezwa imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba kugira ngo baryozwe ibyaha bakoreye abarinzi b’iyo kompanyi.