Hamaze kumenyekana umubare w’abakobwa nyirizina bo muri UR-Huye batwite n’ababyaye

Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023 nibwo hamenyekanye umubare w’abanyeshuri bo muri kaminuza ya UR-Huye batwite ndetse n’ababyaye, nyuma y’uko hari hamaze iminsi havugwa amakuru y’uko muri iyi kaminuza hashobora kuba hari umubare nyamwinshi w’abakobwa batwite.

Ibi byakunze kuvugwa cyane nyuma y’uko muri iyi kaminuza habonetse uruhinja ahajugunywa imyanda, n’umukobwa warubyaye agafatwa agatabwa muri yombi. Ushinzwe imibereho y’Abanyeshuri muri UR-Huye, Nyirahabimana Theresie, yabwiye Radiyo Salus ko abanyeshuri azi bafite batwite n’ababyaye ari 34.

Ubwo yabazwaga ku kibazo kijyanye no kuba abakobwa biga muri iyi kaminuza bakunda gutwita cyane, nyuma y’uko mu itangazamakuru havuzwe ko muri 2012, abanyeshuri 100 bigaga muri iyi kaminuza, 36 muri bo babaga batwite buri mwaka, Nyirahabimana yasubije ati “Mu banyeshuri hafi ihihumbi umunani, niba 34 muri bo batwite n’ababyaye, urumva uko ijanisha ringana. Nubwo baba bahari basambana…”

Nyirahabimana yahakanye amakuru avugwa ko abanyeshuri biga muri iyi kaminuza babyaye bajya bazana abana, ndetse ngo haba hari n’uwigeze kuzana umwana agiye gukora ikizamini kuko yari yabuze uwo amusigira, umwarimu wari uri kubakoresha abonye bimucanze aramumufasha, avuga ko bitigeze biba kuko banashyizeho icyumba cyo konkerezamo no kuganirizamo abatwite.

Nyirahabimana yemeje ko uyu mukobwa uherutse gufatwa yataye umwana we ahajugunywa imyanda batari banazi ko atwite, akaba yaratekerezaga ko azaza umwana akamwica, kuko ntabwo yigeze abegera ngo ababwire ko atwite.

Amakuru avuga ko buri cyumweru muri UR-Huye hashyirwa udukingirizo 1500, ahantu hagera kuri harindwi kandi ko badushyiramo nimugoroba mugitondo bagasanga twashize.

Inkuru Wasoma:  Abasore batatu bafunzwe bakekwaho gukubita no gukomeretsa umugore bikamuviramo urupfu

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved