Hamaze kumenyekana utubari 3 twafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yo gufunga aheruka gushyirwaho

Nyuma y’uko inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 1 Kanama 2023 ishyizeho amabwiriza yo gukurikiza mu bikorwa bigendanye n’imyidagaduro byose mu Rwanda, mu mpera za Kanama Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rugasohora itangazo ryibutsa abacuruzi n’abandi bakora ibikorwa by’imyidagaduro n’izindi serivisi zose zitari iz’ingenzi igihe cyo gufungira gukora, hamaze kumenyekana utubari dutatu twafunzwe kubera kudakurikiza amabwiriza.

Amabwiriza yashyizweho n’Inama y’abaminisitiri agashimangirwa na RDB, avuga ko ibikorwa byose by’imyidagaduro n’izindi serivisi bigomba kujya bifunga saa saba z’ijoro kuva kuwa mbere kugera kuwa gatanu, naho kuwa gatandatu no ku cyumweru bigafunga saa munani za mugitondo.

Utubari dutatu duherereye mu karere ka Muhanda tumaze gufungwa kubera kudakurikiza amabwiriza. Nzamwita Xavier, ni nyiri akabari kitwa Plateau du Centre gakorera I Gahogo ahazwi nko kuri Plateau, aravuga ko akabari ke kafunzwe kuwa gatandatu mu rukerera kubera ko barengeje amasaha yo kwakira abantu.

Yavuze ko yahamagawe n’abakozi n’abandi bafatanije akabari, bamubwira ko ubuyobozi bw’Umurenge bwamufungiye kubera ko hari abantu basanzwe mu kabari amasaha yo gufunga yarenze, icyakora avuga ko muri ayo masaha nta nzoga zari zigitangwa ahubwo hari harimo abari gukina umukino wa biyari barara mu kazi babamo imbere.

Icyakora nubwo Uwera Marie Alice, nyiri akabari kitwa New Terrace ahakana ko akabari ke katigeze gafungwa, umwe mu bakozi be bamukorera utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko babafungiye kubera kurenza amasaha yo gufungiraho, anongeraho ko ku cyumweru biriwe bafunze kandi ari ko kabari mu busanzwe gashobora gucuruza kuburyo na mugitondo usanga kakirimo abantu.

Inkuru Wasoma:  Abaturiye Sebeya I Rubavu bahawe iminsi 14 yo kwimuka

Umwe mu bagize inzego z’umutekano wahaye Imvaho nshya amakuru, yavuze ko utwo tubari twafunzwe kubera kurenza amasaha yo gufunga. Yavuze ko bageze kuri utwo tubari isaha zarenze na saa munani bagasanga harimo abantu bari kunywa babibutsa ko amasaha bayarengeje nk’uko amabwiriza abiteganya.

Nshimiyimana Jean Claude, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye yemeje ifungwa ry’utubari dutatu avuga ko twafunzwe kubera kurenga ku mabwiriza yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri, hakabanza kwigwa icyo ba nyiratwo bakora ngo bongere bemerewe gukora. Yakomeje avuga ko mbere yo gushyira aya mabwiriza mu bikorwa abantu babanje kuyasobanukirwa kandi ibiyakubiyemo bikaba byumvikana.

Yanakomeje avuga ko hagomba kuba inama y’umurenge n’abacuruza utubari n’inzego zitandukanye kugira ngo aya mabwiriza abashe kubahirizwa. Ni mu gihe urenze kuri aya mabwiriza ahanwa n’itegeko nimero 12/2014 ryo kuwa 19/05/2014 rigena imitunganyirize y’ubukerarugendo mu Rwanda.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved