Nk’uko byatangajwe n’ikigo gishinzwe gukora iperereza ku ikoreshwa ry’imari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, CENAREF, hahishuye amayeri yose ubutegetsi bw’iki gihugu bukomeje gukoresha kugira ngo bushore amafaranga menshi mu ntambara buhanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ariko bigakomeza kugirwa ibanga.
Iki kigo kivuga ko mu Ugushyingo 2023, aribwo iri perereza ryakozwe ryatangiye, nyuma y’aho bigaragaye ko ikigo Osiris Global Trade bivugwa ko gikorana n’umushoramari Dimitrov Aleksandar Lyubomirov, gishabikiye Leta ya RDC intwaro.
Mu bigo bitoza ingabo kabuhariwe za RDC zizwi nka ‘Hiboux’ CENALEF yakozeho iperereza harimo Fortress y’Abanya-Israel, yagiranye amasezerano n’ishami rishinzwe igisirikare mu biro bya Perezida wa RDC, riyobowe na Général Franck Ntumba. Ikindi kandi byagaragaye ko Fortress ifite konti ishamikiye ku kigo Pinnacle cy’i Kinshasa, iri muri banki ya EquityBCDC.
Iri perereza kandi ryagaragaje ko kuri iyi konti ya Fortress hariho miliyoni 50 z’amadolari. CENALEF yemeza ko ari ayo yishyuwe hashingiwe ku masezerano yagiranye n’ibiro bya Perezida wa RDC, biyobowe na Général Franck Ntumba.
Iri perereza ryagaragaje ko ikindi kigo gitoza ingabo za RDC ni Synrgai cy’Abanya-Israel. Iki kigo kiyoborwa na Gen Maj (Rtd) Ronny Numa, ariko hashingiwe ku masezerano yagizwemo uruhare n’umushoramari Avichail Storelo, ibikorwa byacyo i Kinshasa biyoborwa na Col (Rtd) Yavi Cohen.
Amakuru yamenyekanye ni uko konti ya Synrgai ishamikiye ku kigo cy’ishoramari OL Consult cy’umuvugabutumwa Pasiteri Olivier Tshilumba Chekinah.
Ariko bitandukanye na Fortress, ngo ntabwo abashinzwe iperereza bemerewe kureba amafaranga asigayeho. Tshilumba ni umwe mu bavugabutumwa batatu bakorana bya hafi na Perezida Félix Tshisekedi, ndetse bivugwa ko abafata nk’abajyanama mu by’umwuka kuva muri Mutarama 2019 ubwo yajyaga ku butegetsi.
Pasiteri Tshilumba, Roland Dalo na Jacques Kangudia Mutambayi ntibasengera Tshisekedi gusa, ahubwo banamuha ubujyanama mu bubanyi n’amahanga, cyane ko ivugabutumwa ryabo ryageze mu bihugu bitandukanye, by’umwihariko muri Afurika, ndetse ngo babitangiye kuva bajya ku butegetsi.
Kuva mu mwaka wa 2023, Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikorana n’ikigo Agemira cyo muri Bulgaria. Gifite umubare munini w’abacanshuro batoza ingabo z’iki gihugu, rimwe na rimwe baziherekeza ku rugamba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu rugamba bajya guhanganamo n’inyeshyamba za M23.
Byagaragaye ko ikigo Agemira ari yo yashabikiye Leta ya RDC indege zitagira abapilote za CH-4 zikorwa n’ikigo China Aerospace Science and Technology Corp cyo mu Bushinwa. CENALEF yasobanuye ko eshatu za mbere zageze i Kinshasa mu ntangiriro za 2023 zishyuwe miliyoni hafi 50 z’amadolari.
Izi ndege zageze i Kinshasa mu gihe ingabo za RDC zari zikomeje kurushwa imbaraga n’abarwanyi ba M23, ariko ntabwo zamaze igihe ku rugamba kuko zarangiritse zose. Aho ebyiri muri izi ndege zahanuwe n’abarwanyi ba M23, indi igonga ikamyo ubwo yahagurukaga ku kibuga cy’indege mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Izindi ndege zari zitezweho impinduka muri uru rugamba ni Sukhoi-25 zaguzwe mu Burusiya. Na zo ntizigikora kuko imwe yangiritse bikomeye ubwo yaraswaga yinjiye mu kirere cy’u Rwanda, indi iraswa n’abataramenyekanye ubwo yari iparitse ku kibuga cy’indege cya Goma. Ariko ngo igiciro cy’imwe kigera kuri miliyoni 11 z’amadolari.
CENALEF yagaragaje ko Leta ya RDC yamaze kwakira izindi ndege za CH-4 ariko ntirafata icyemezo cyo kuzohereza ku rugamba. Raporo y’iperereza isobanura ko miliyoni nyinshi z’amadolari zashowe muri uru rugamba, kandi ko zateje umwuka mubi hagati y’abagize guverinoma. Nka Minisitiri w’Ingabo, Jean Pierre Bemba, ngo ababazwa n’uko nta ruhare agira muri aya masezerano.
Ukwinjira kwa Minisitiri w’Imari, Nicolas Kazadi, mu masezerano yo kugura intwaro no gukorana n’inzego zigenga zitanga serivisi umutekano ntikwishimirwa na bamwe mu bashinzwe umutekano, kuko babifata nk’aho aba yinjira mu bitari mu nshingano ze. Ariko kandi, bivugwa ko ari inshuti ikomeye y’abafata ibyemezo kuri aya masezerano, barimo Jacques Tshisekedi ushinzwe umutekano wa Perezida Tshisekedi.
Amafaranga ashorwa kuri aya masezerano yiyongera ku yandi afite agaciro ka miliyoni eshanu z’amadolari Perezida Tshisekedi yagiranye na Evariste Ndayishimiye y’u Burundi, ngo yohereze abasirikare bo gufasha FARDC kurwanya M23. Ndetse ngo n’andi ahabwa abayobozi b’imitwe itandukanye isanzwe iha iyi Leta ubufasha, hatabariwemo ubundi bufasha bahabwa ku rugamba burimo ibiribwa n’intwaro.
Iyi raporo y’iperereza kandi igaragaza ko abayobozi bo muri Wazalendo, abacancuro bakorera ibigo nka Agemira ndetse n’abasirikare b’u Burundi bahembwa buri kwezi. Hariho n’agahimbazamusyi kiyongera ku mushahara w’abajya ku rugamba.
Ivomo: IGIHE