Hamenyekanye amayeri adasanzwe yakoreshwaga n’umugabo wakoraga ibitemewe n’amategeko mu gishanga

Ku wa Gatatu tariki 6 Werurwe 2024 ahagana saa yine z’ijoro, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Gasabo yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 66 y’amavuko, wari utekeye ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gishanga.

Aya makuru yemejwe n’ Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, aho yavuze ko uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Kalisimbi, Akagari ka Kabuga I, Umurenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo ndetse ngo yari atetse litiro 100 za Kanyanga afite n’izindi litiro 20 yari amaze kwarura.

Uyu mugabo kandi ngo yari ari kumwe n’abandi babiri bafatanyaga babashije gucika, ariko ngo byamenyekanye ko ari muri iki gishanga hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage bo muri aka gace.

SP Twajamahoro yagize ati “Ahagana saa yine z’ijoro nibwo abaturage bahamagaye, bavuga ko mu gishanga giherereye mu mudugudu wa Kalisimbi hari abantu bahatekeye Kanyanga. Polisi ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bahise bajyayo, hafatwa uriya umwe abandi babiri bari bafatanyije bariruka baracika.”

Yakomeje agira ati “Bayitekeraga ahantu bari baracukuye imyobo bubakiramo amabati ku nkombe z’umugezi uri muri icyo gishanga gihingwamo umuceri hazwi nka Rugende, bigaragara ko bari bamaze igihe kinini bayihatekera. Kandi abahageze basanze bamaze kwarura litiro 20 bagitetse izindi litiro hafi 100.”

SP Twajamaho yakomeje yibutsa abaturage ko ibiyobyabwenge bitagira ingaruka ku babinywa, ababikora n’ababicuruza gusa, ko zigera no ku muryango nyarwanda, kuko akenshi ababinywa bateza amakimbirane n’urugomo haba mu ngo zabo n’ahandi, bikabangamira abaturarwanda muri rusange, aboneraho kuburira abakomeje kubyishoramo bose ko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Inkuru Wasoma:  Yishe nyina amukubise umuhini mu mutwe anakomeretsa se

Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru yatumye iyo kanyanga ifatwa ikamenwa, itarajya gukwirakwizwa mu baturage, ashishikariza abaturage kujya batanga amakuru y’abacuruza ibiyobyabwenge kimwe n’abakora ibindi byaha bihungabanya umutekano, kugira ngo bikumirwe hakiri kare.

Kugeza ubu uyu mugabo n’ibikoresho bifashishaga, yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rusororo kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa abacyekwaho gufatanya na we ngo na bo bashyikirizwe ubutabera mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10, ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Inkuru Wasoma:  ‘Umugore wanjye yarankubitaga akazana abagabo mu buriri bwacu, yahimbye ibyangombwa by’uko napfuye’ Bishop James

Yakomeje ashimira abaturage batanze amakuru yatumye iyo kanyanga ifatwa ikamenwa, itarajya gukwirakwizwa mu baturage, ashishikariza abaturage kujya batanga amakuru y’abacuruza ibiyobyabwenge kimwe n’abakora ibindi byaha bihungabanya umutekano, kugira ngo bikumirwe hakiri kare.

Kugeza ubu uyu mugabo n’ibikoresho bifashishaga, yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rusororo kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa abacyekwaho gufatanya na we ngo na bo bashyikirizwe ubutabera mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10, ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved